
Ababyeyi bakwiye gushyira hamwe mu muryango kugirango bahe uburere bwiza abana - Soeur Uwamariya Immaculée
Nov 26, 2024 - 08:37
Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF yatangije gahunda y’iminis 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina izarangira tariki 10 Ukuboza ku munsi w’uburenganzira bwa muntu.
kwamamaza
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee yavuze ko imibare igaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina igenda izamuka ariko bitavuze ko abahohoterwa ari benshi ko ahubwo ari uko abarikorewe bagenda barigaragaza kurusha mbere, ariko asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu kurirwanya.
Ati "ihohotera imibare igenda izamuka ariko kuba igaragara ko izamuka ntabwo ari uko ihohotera ryakabije nuko abanyarwanda tumaze kumenya uburenganzira bwacu, tumaze kumenya ko bihari no kuba bakurikiranwa, iyo umuntu yahohoterwaga cyane cyane Abadamu baravugaga ngo niko zubakwa ariko nyuma yo gusobanukirwa bamenye ko hari uburenganzira bafite bagenda bagaragaza ibibazo byabo niyo mpamvu imibare ikomeza kuzamuka kandi twumva ko buhoro buhoro uko abantu bazabimenya bizagenda bigabanuka, biratureba twese ni ahacu buri wese kugira uruhare rwe".
Soeur Uwamariya Immaculée washinze umuryango Esperance akaba umwe mubakunda kugira inama imiryango yavuze ko ababyeyi bakwiye gushyira hamwe mu muryango kugirango bahe uburere bwiza abana kuko ariho umuryango uzira ihohotera uhera.
Ati "uruhare rw'ababyeyi ni ukumenya umwana uko yaramutse, akamenya uko yiriwe, umubyeyi akaba inshuti y'umwana, hari igihe umubyeyi ahugira mu gushaka ibitunga wa mwana ariko akajya ku kazi atamubonye akajya mu mirimo ye atamubonye akaba yamara n'igihe atazi amakuru ye uko umwana atabonana n'ababyeyi niko atakaza n'icyizere".
Akomeza agira ati "Dufite abana ku mashuri batubwira bati njyiye kwiyahura wamubaza impamvu agiye kwiyahura ugasanga harimo na bababyeyi, wenda yavutse mu buryo budasobanutse aba kwa nyirakuru ababyeyi be ntibamumenya, wenda ise yaramwihakanye, wenda ntazi n'uwamubyaye ibyo byose bitera abana ibibazo, hari n'ababyeyi bakora amakosa bagafungwa, umubyeyi ntahahire abana, ababyeyi bakarwana abana bareba ibyo bintu byose bihungabanya abana ku buryo bakeneye ahantu ho kubivugira".
Ni mugihe umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ari nayo yakira amadosiye y’abahohotewe Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko mbere yo gutegura ubukwe abantu bakwiye kubanza gutegura neza urugo.
Mu Rwanda imibare igaragaza ko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari ku kigero cya 96.5% abagabo bahohotewe akaba ari 3.5%, abagabo bakoreye ihohotera abagore ari 97.5%, abagore bahohoteye abagabo ni 2.5%.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


