Hatangijwe ihuriro ry’ibihugu 9 rizita ku mafunguro atangwa ku ishuli.

Ibihugu byo muri Africa y’uburasirazuba bivugwaho kuba inyuma mu gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri. Ibi byatumye ibihugu bigera ku 9 byo muri aka karere byihuriza hamwe mu gufashanya mu guhugurana ku buryo bunoze bwo kugaburira abana ku mashuri. Ihuriro ry’inzego zishinzwe kugaburira abana ku ishuri bavuga ko baritegerejeho ibisubizo by’inzitizi bari bafite.

kwamamaza

Ihuriro mpuzamahanga ry’inzego zishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri ryatangirijwe mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye yigaga ku mafunguro yo mu kwezi kwa 9 kwa 2021, rihuza ibihugu 82 n’abafatanyabikorwa hagamijwe gufasha buri mwana kubona ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye bitarenze mu mwaka w’ 2030.

Rukia Yacoub wo ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi, avuga ko mu bihugu bya Afrika y’Iburasirazuba, binyuze mu kwishyira hamwe ibi bihugu byafashanya mu kuzamurana.

Yagize ati: “ Bitandukana igihugu ku kindi, hari ibihugu bigerageza kwihuta ariko hari n’ibikiri inyuma. Gusa iri huriro ry’abafite aho bahurira na gahunda zo kugaburira abana ku mashuri ryitezweho umusanzu. Yego, ibyuho biracyahari, ndetse icyo twatuma iri huriro ni ukwegera za guverinoma bakazereka ko bishoboka, kandi tuzabafasha mu nzitizi zose bazahura nazo.”

Kuva ku wa mbere, ku ya 27 Kamena (06)2023 [ kugeza kur’uyu wa kabiri,  abahagarariye ibihugu byo muri Afrika y’Iburasirazuba bari mu nama yo gutangiza ihuriro rigamije kurandatana mu kugera ku ntego y’umuryango w’abibumbye [UN] yo gufasha buri mwana kubonera ifunguro ku ishuri, ndetse bamwe muri bo bemeza ko bizabafasha.

Liboire BIGIRIMANA; Umuyobozi wa gahunda yo kugaburira abana ku mashuri I Burundi, yagize ati: “Kuvuga ko tugaburira abana bangana n’ibihumbi 650 ku munsi ni ijanisha ringana na 25%, murumva yuko tukiri mu nzira dutegerejwe n’abana benshi kugira ngo bagaburirwe ku mashuli.”

“ twese twahuriye hano kugira ngo wumve ibyo umwe akora, ibyiza tubyigireho. Byose.”

Calorine NOMBO; Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ifite uburezi mu nshingano muri Tanzania, yunze murye, ati: “dufite abanyeshuri barenga bakeneye kubona amafunguro kandi kugeza ubu 50% nibo babasha kubona ifunguro, bivuze ko urugendo rukiri rurerure. Muri iri huriro ntitugiye kureba ngo ninde urusha undi, ahubwo tugiye kwigiranaho, tunoze imirire ku bana bacu.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, uretse kwigiranaho, uku gukorana gufatwa nk’ukwafasha gukurura abafatanyabikorwa ba gahunda yo kugaburira abana. TWAGIRAYEZU Gaspard; Umunyamamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi mu Rwanda [MINEDUC], yagize ati: “ariko tuza gusanga ko byaba byiza turamutse tugiye noneho tunaganira n’abaturanyi, abo dukorana bya hafi. Ariko nanone tunahurize hamwe abafatanyabikorwa bacu.”

Iri huriro rije gufasha ibihugu kwigiranaho mu gushyira mu bikorwa guha abana ifunguro ku mashuri, mu gihe Leta y’u Rwanda imaze igihe ibishyizemo imbaraga ndetse kugeza ubu ikaba yaraguye gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, iva mu mashuri makuru igezwa no mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, amashuri abanza ndetse n’ay’incuke mu rwego rwo kurushaho gufasha abana kwiga neza.

@Imaniriho Gabriel/Isango Star-Kigali.

 Jun 27, 2023 - 13:01