Hatangijwe igenamigambi ry’imyaka 5 rizateza imbere ubuhinzi rihereye ku rubyiruko

Minisiteri y’ubuhizi n’ubworozi iravuga ko hagiye gushyirwaho uburo bwinjiza urubyiruko mu buhinzi mu rwego rwo kwihangira imirimo. Ibi bikaba bizakorwa binyuze mu igenamigambi ry’imyaka 5, u Rwanda rufatanyije n’Ihuriro nyafurika riharanira kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi, AGRA, rigamije guteza imbere uru rwego ruhereye ku buhinzi bucirirtse.

kwamamaza

Iri huriro nyafurika rishinzwe guteza imbere ubuhinzi ryagiranye ibiganiro bisesuye na guverinoma y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi y’imyaka 5 rikorana n’u Rwanda. 

Impande zombi zarebeye hamwe iterambere ry’ubuhinzi ndetsen’uburyo habyazwa umusaruro amahirwe urubyiruko rufite bakayabyaza umusaruro binyuze mu gutera inkunga ubuhinzi buciriritse.

Jean Paul NDAGIJIMANA; Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, yavuze ko iri huriro rigiye gufatanya n’ibigo bitandukanye bagakora ubuhinzi bushyize hamwe. Bazita kandi cyane k’urubyiruko kuko ari rwo rufite amahirwe n’imbaraga byashobora kuzamura uru rwego rw’ubuhinzi mu buryo burambye.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite umwanya wihariye muri iyi strategy yacu y'imyaka 5 kubera ko imibare yo mu Rwanda itubwira ko urubyiruko ruri munsi y'imyaka 35 bageze hafi kuri 70% by'abanyarwanda. Rero niba dushaka gufasha abanyarwanda, tugomba kureba aho benshi bari. Kandi urubyiruko rwinshi ntibariyumvamo ubuhinzi nk'ahantu bashobora gukorera amafaranga."

"dushaka kurenza urubyiruko ibihumbi 100 nyuma y'imyaka 5 banejejwe no kuba  barahisemo ubuhinzi nk'umwuga."

Dr. MUSAFIRI Ildephonse; Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko ku bufatanye na AGRA, aya mahirwe ya none azibanda ku guteza imbere no gukundisha urubyiruko ibikorwa by’ubuhinzi.

Yavuze ko biteguye gutanga inkunga no guhanga imirimo myinshi k’urubyiruko, ati: “ Igishya kijemo gifite imbaraga kurusha ibindi ni ukuzana urubyiruko mu buhinzi n'ubworozi. Mu kuzana urubyiruko, twiteguye guhanga imirimo myinshi y'urubyiruko. Urabona barabyiga, yaba yararize iby'ubuhinzi, yaba atarabyize, hari ababikora atari kinyamwuga nuko bakabikora nabi. Ariko ubu , hamwe na AGRA, tuzanye ubushobozi bwo kugira ngo tubafashe babe abahinzi b'umwuga koko, bafite ubunararibonye, bafite ubushobozi."

Ku ruhande rw’urubyiruko, ruvuga ko aya mahirwe azabigisha inzira nziza zo gukora ubuhinzi burambye kandi kinyamwuga ndetse akazacyemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo nk’urubyiruko rwahisemo inzira y’ubuhinzi.

Umwe, yagize ati: “ aya mahirwe AGRA ituzaniye muri iyi gahunda y'imyaka 5 iri imnere ni uburyo bwo kudufasha gukemura ibibazo twagiye tugira cyangwa se duhura nabyo mu buhinzi. Bityo nk'urubyiruko tukabasha kwiyubaka mu buhinzi, imbogamizi zagabanyutse kuko tuba twabonye abadufasha."

Undi ati: " AGRA rero nayo ni andi mahirwe twungutse, urebye harimo amahirwe menshi. Rero nk'urubyiruko dushaka amahirwe ari mu buhinzi, navuga ngo ni ukundi kuboko twungutse kuzadufasha kugira ngo tugere ku ntego zacu."

AGRA yashinzwe mu mwaka wa 2006, aho yari ifite intego yo guteza imbere no kuzana impinduka mu buhinzi ku buryo burambye bahereye mu buhinzi buciritse. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kurwanya ubukene muri Afrika, aho AGRA yagize uruhare runini mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda mu myaka 15 ishize.

@ Eric Kwizera/Isango Star-Kigali

 Aug 15, 2023 - 09:42