
Hatangajwe impinduka zizaba mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 4, 2025 - 09:37
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kizatangira tariki ya 7 Mata, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yagaragaje zimwe mu mpinduka mu bikorwa bizaranga iminsi 100 yo kwibuka.
kwamamaza
Tariki ya 7 Mata buri mwaka isi yose y’ifatanya n’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kwitegura iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Dr. Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, yavuze ko kizabanzirizwa n’inama ireba ku rugendo rw’imyaka 31 ishize n’imbogamizi zigihari.
Ati "ku bikorwa bibanziriza igikorwa cyo kwibuka nyirizina, hari inama mpuzamahanga izaba ku itariki 6, ni inama izaganira ku rugendo rumaze gukorwa mu myaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe inasuzuma ibimaze kugerwaho no kureba ahakiri imbogamizi zishingiye ku mateka, zishingiye kuri Jenoside haba mu Rwanda, haba mu mahanga".
Mu mpinduka zizaba harimo nko gutambutsa ikiganiro kimwe kigatambuka tariki ya 7 Mata bitandukanye n’uko hari ubwo hatambukaga ibirenze kimwe nk’uko Minisitiri Bizimana akomeza abivuga, anasaba abaturage kuzitabira.
Ati "hajyaga haba ibiganiro byinshi buri munsi ariko ubu twashyizemo ikiganiro kimwe gusa, icyo kiganiro kizaba ku itariki 7 mu gitondo, nicyo kiganiro cyonyine gihari, ni ikiganiro cyuzuye ubutumwa burimo burahagije ku buryo abaturage nibabukurikira bazavanamo isomo ry'ubumenyi, icyo dusaba nuko abaturage bose bitabira ikiganiro cyo ku itariki 7 mu midugudu yabo hanyuma hakabaho no kwegera abacitse ku icumu mu buryo bwo kubakomeza".
Ku ikoreshwa ry’ibyapa n’ibirango harasabwa gukoresha ibitangiza ibidukikije cyangwa ibyapa binini ndetse n’ibisakaza amashusho kandi nyuma y’icyumweru cy’icyunamo bigakurwaho bigakomeza gukoreshwa gusa igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka.
MINUBUMWE kandi inasaba ko igikorwa cyo kwibuka kitakarengeje amasaha nibura atatu kuko hari aho bitinda bikongera ihungabana.
Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari naho umuhango wo kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu. Hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” ruzahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko rugasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umugoroba w’ikiriyo”.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


