Hatangajwe imishinga itandatu y’urubyiruko izaterwa inkunga mri MTN LUYB

Societe y’itumanaho ya MTN Rwanda ifatanije na kompanyi y’Inkomoko batangije icyiciro cya kabiri cya gahunda ya MTN LUYB, hatangajwe imishinga itandatu izakomeza guterwa inkunga mu guhugura ba nyir’iyo mishinga no kuyimenyekanisha mu kurushaho kuzamura abakiri urubyiruko. Bamwe mu bagiye guhugurwa muri iyi gahunda baravuga ko bazahavana ubumenyi buzarushaho kuzamura imishinga yabo.

kwamamaza

Muri iki cyiciro cyatangijwe ku wa gatatu, ku ya 5 Ukwakira 2022, ba rwiyemeza mirimo bato batandatu batoranyijwe bagiye guhabwa amahugurwa y’amezi atatu bigishwa ibijyanye n’ishoramari.

Arletta Rwagasore;umuyobozi mukuru w’ikigo Inkomoko, yagizwe ati: “tugiye kubigisha ku bijyanye n’ishoramari, tubaha amahugurwa y’amezi atatu….”

 Ku ruhande rwa Societte y’itumanaho MTN Rwanda, Dusabe Rosine; ushinzwe Imibanire n’abakiriya, avuga ko hari ibyagendeweho mu guhitamo iyi mishinga.

Dusabe, ati: “Hiyandikishije ba rwiyemezamirimo 158, dutoranyamo batandatu tugendeye ku kuba umuntu afite hagati y’imyaka 18-30, kuba business ye yanditse muri RDB, kuba inyungu ye itarengeje miliyoni 200 ku mwaka ndetse tureba business zifite ingaruka nziza ku buzima rusange bw’abantu no kubidukikije ndetse n’izikoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza no muri business muri rusange.”

Bamwe muri aba barwiyemezamirimo bato batoranyijwe bavuga ko aya mahugurwa bagiye guhabwa azabafasha kurushaho kuzamura urwego rwabo mu byo bakora umunsi ku wundi.

Umwe ati: “ ni amahugurwa azatwigisha uburyo twateza imbere ibikorwa dusanzwe dukora kuko hari aho ugera ugakenera ubufasha bw’abandi bantu bafite amakuru arenze ayo warusanzwe ufite.”

 Undi ati: “Agiye kudufasha gukarishya ubumenyi mu buryo bwo kuyobora ikigo cyawe, ibe business mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bishobora gutuma gikura kikagera ku rundi rwego.”

Uretse guhugura aba ba rwiyemezamirimo uko ari batandatu, MTN Rwanda inagaragaza ko batatu muri bo bazagira amahirwe yo guhembwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga no   kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bikorana na MTN.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Oct 6, 2022 - 14:38