Hasobanuwe impamvu hari abasorera ubutaka bugenewe imiturire ariko ntibemerwe kubaka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yasobanuriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite impamvu abaturage basorera ubutaka bwagenewe imiturire ariko ntibemerwe kubaka.  Yavuze ko ibyo biterwa n’uko ibice ubutaka buherereyemo bitarakorerwa ibishushanyo mbonera birambuye, ashimangira ko hafashwe ingamba zo kubyihutisha muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kwamamaza

Ibi Minisitiri Dr. Arakwiye Bernadette yabitangaje ku wa Kabiri ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite baherutse gukorera mu turere dutandukanye tw'igihugu, by’umwihariko ku mikoreshereze y’ubutaka.

Yavuze ko kuba hari abasorera ubutaka bwagenewe imiturire badahabwa ibyangombwa byo kubaka bishingiye ku kuba hataraboneka ibishushanyo mbonera birambuye mu bice bimwe na bimwe. Ibi ngo bituma hatangwa ibyangombwa hashingiwe ku igenamigambi rituzuye.

Minisitiri Dr Arakwiye yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha itegurwa ry’ibyo bishushanyo, kandi uturere twabishyize mu mihigo kugira ngo byorohere abafite imishinga yo kubaka kubona ibyangombwa.

Ibindi bibazo byagarutsweho birimo imikorere ya serivisi z’ubutaka n’ibyangombwa, imisoro n’ihindagurika ry’imikoreshereze y’ubutaka, imicungire y’umutungo wa Leta n’ubutaka bwayo, ndetse n’ubushobozi bw’inzego z’ibanze.

Abadepite bagaragaje ko banyuzwe n’ingamba zatanzwe, mu gihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yavuze ko ibisobanuro bihagije ku bibazo byibazwaga.

 Feb 18, 2026 - 09:36