Hashyizweho Politike yo guteza imbere abagore n'urubyiruko mu masoko ya leta

Kuri uyu wa gatanu ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta RPPA cyatangiye kumenyekanisha politiki ihamye yo gutanga amasoko ya leta mu Rwanda, hagamijwe gushishikariza urubyiruko, abagore n’ibindi byiciro byihariye mu mitangire y’amasoko ya leta.

kwamamaza

Iyi politiki itangijwe nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yemeje politiki ihamye yo gutanga amasoko ya leta mu Rwanda, areba ibigemurwa, imirimo, serivise z’impuguke n’izindi serivise hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, kuzigamira leta n’imibereho myiza y’abaturage, abagore, urubyiruko n’ibindi byiciro byihariye akaba ari abadakundaga kugaragara mu gupiganirwa amasoko ya leta byityo iyi politiki ikaba izafasha.

Joyeuse Uwingeneye, umuyobozi mukuru wa RPPA ati "amasoko menshi abadamu bakunda kwitabira ni amasoko y'agaciro gakeya ariko ikibabaje nuko wasangaga nk'iyo dufunguye isoko ry'inyubako nini, wenda turashaka kubaka Stade Amahoro ni gake uzabonamo kompanyi y'umugore yagiye gupiganira iryo soko, usanga amasoko baba barimo ni aho bavuze ngo muzane amazi, amasoko yo gukubura mu biro, amasoko yo gutwara abantu, amasoko mato usanga atarengeje miliyoni 10Frw, ugasanga ni amasoko tutavuga ngo turi gufasha abadamu kwiteza imbere".

Akomeza agira ati "Ibisanzwe bihari tuzakomeza gukorana nabo ariko turushaho kunoza uburyo bagiraga amahirwe yo kujya mu masoko ariko nabo kurwabo ruhande ntabwo amahame agenga amasoko ya leta yahindutse, ntabwo nakora amakosa tuzabura kumuhana, ntabwo tumwitezeho ko aributangire gukora isoko ngo arite, ntabwo tumwitezeho gutangira impapuro zitarizo ngo abone isoko".         

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Juliet Kabera, avuga ko kuba iyi politiki yarashyizweho bizafasha gukora ibikoresho byinshi bitabangamira ibidukikije.

Ati "ibi bikoresho tugiye kugura kubwinshi nka Guverinoma, tugiye kubona indi mishinga iza kugirango itange igisubizo kuri ibyo bikoresho bigiye kwiyongera".

Iyi gahunda izafasha mu ntego rusange u Rwanda rwihaye zirimo icyerecyezo 2050 na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere kimwe n’izindi gahunda z’ishami ry’umuryango wa’abibumbye z’iterambere rirambye SDGs n’amasezerano ya Paris yo kurwanya ihindagurikia ry’ibihe.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 26, 2024 - 08:01