Hashyizweho itegeko rishya rije kurengera ibendera ry'igihugu

Nyuma y’uko hari abaturage banenga imikoreshereze y’ibirango by’igihugu mu bikorwa binyuranye birimo ubuhanzi, gusezerana mu mategeko n’ibindi, bavuga ko hari ababiboneraho umwanya w’urwenya, abanditsi b’irangamimerere baravuga ko impinduka zibuza abasezerana gufata ibendera ry’igihugu zije gukemura iki kibazo.

kwamamaza

Ubusanzwe ibirango by’igihugu bigizwe n’ibendera, ikirangantego n’indirimbo yubahiriza igihugu, biba bigomba kubahwa na buri wese wahawe uburenganzira bwo kubikoresha nkuko biteganywa mu itegeko. Ariko abenshi ntibabyubahaga uko bikwiye. 

Nyamara uku kudaha ibirango by’igihugu agaciro by’umwihariko ibendera mu bikorwa birimo ubuhanzi, gushyingiranwa imbere y’amategeko n’ibindi, byanenzwe cyane n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Dr. Murangira B Thierry, umuvugizi w’uru rwego, akaba aburira buri wese ko kutabyubaha biri mubigize icyaha.

Ati "idarapo ry'igihugu ni kimwe mu birango bigomba kubahwa hano mu Rwanda, hari abantu bagaragara bakoresha ibendera ry'igihugu barikoresha mu bintu biteye isoni, ibintu by'iteshagaciro, ibintu bitagomba kuranga umuntu w'umunyarwanda, ibyo ni ibikorwa bihanwa n'amategeko, ntabwo ibendera ari iryo gukinisha, ntabwo ibendera ari iryo kuvugiraho ibintu wishakiye".        

Mu kurushaho gusigasira ubusugire n’ubudahangarwa by’ibirango by’igihugu, itegeko rishya ryavuguruwe muri 2024 mu ngingo yaryo ya 207, rishimangira ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy’ishyingirwa rikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere afashe ku ibendera ry’igihugu.

Kabera Nyiraneza Ange, umwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Rwezamenyo, avuga ko muri uku guhindura itegeko habayemo kujya inama ku byari bibangamiye imikoreshereze y’ibendera.

Ati "ku byahindutse, abageni barahiraga bafata ku idarapo ariko ubu ni umwanditsei w'irangamimerere gusa".   

Kuba bamwe mu barahirira kubana akaramata, bitwaraga uko bashatse ku ibendera ry’igihugu, bamwe mu baturage nibyo baheraho bavuga ko iri tegeko ryari ryaratinze kuvugururwa kuko ngo uko babonaga byarabaye akajagari.

Umwe ati "bo bumva ko ari amajyambere bakumva ko ari ubwenge, tubona atari umuco, idarapo ry'igihugu rigomba kubahwa, bibaye igisubizo kugirango idarapo ry'igihugu ryubahwe, kuba umuyobozi w'umurenge ariwe ugiye kujya arikoraho akaba ariwe urahira aba azi icyo ari gukora, twubahe ibirango by'igihugu cyacu".       

Mu  mwaka wa 2018 nibwo itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’Igihugu ryavuguruwe, hongerwa ibihano. Byatangajwe mu itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu. Mu itegeko rishya, mu ngingo yaryo ya kabiri ivuga gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge, rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa se wandagaza ibendera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, hiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’igihugu ryavuguruwe, hongerwaho ibihano ku bantu biba, bonona cyangwa bapfobya ibendera ry’igihugu.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 8, 2024 - 07:40