Hasabwe ko imikorere ya DASSO ihagurukirwa

Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB, rurasaba inzego bireba guhagukira imikorere y’urwego rwa DASSO nyuma yuko ubushakashatsi bw’uru rwego bugaragaje ko abaturage batarwishimiye. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko hari aho DASSO ikoresha imbaraga z’umurengera kandi zidakenewe.

kwamamaza

Mu gihe urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rugaragaza ko mu bushakashatsi rukora buri mwaka bugaragaza uko abaturage babona serivise bahabwa mu nzego zitandukanye, basanze inkingi y’umutekano ariyo ihora ku isonga mu zishimiwe na Rubanda.

Uru rwego rugaragaza ko abaturage batishimira urwego rwashyiriweho kunganira Uturere mu by’umutekano arirwo DASSO, ndetse bishobora gusubiza inyuma inkingi y’umutekano.

KALISA Edward; Umunyamabanga mukuru wa RGB, asaba inzego bireba gufata ingamba.

Ati: “Tugerageza kubaza abaturage kugira ngo tumenye ibyo bashima n’ibyo banenga. Icyo tuba twakoze muri iyi nama ni ukugaragariza inzego bireba kugira ngo noneho zijye gucukumbura impamvu abaturage batishimira urwo rwego. Ubwo rero ubushakashatsi bugaragaza ko hari uko kutishima.”

“twaberekaga aho ibibazo biri, aho abaturage bagaragaje ko hari ibibazo. Icyo rero twumvikanye cyangwa twabasabaga ni ugusubirayo rero bagasuzuma. Tukavuga ngo niba hari servise runaka abaturage batishimira ni izihe mpamvu zibitera? Ni iki kibitera tugomba gushyiramo ingufu nuko tukagikuraho kugira ngo abaturage bishime.”

Ku ruhande rw’inzego z’ibanze ari nazo zibana umunsi ku munsi n’urwego rwa DASSO, zivuga ko uku kutishimirwa kwarwo gufite imvano. Jean Paul MUNYANDAMUTSA; Umuyobozi mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho y’Abaturage mu Umujyi wa Kigali, yagize ati: “gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko rimwe abaturage batari bumva ko bagomba gukurikiza, aba-DASSO bakagira ukuntu babagashaho kubikurikiza. Uburyo babyitwayemo cyangwa babikoze bukaba bwanengwa, hamwe bishingiye ku byifuzo by’abaturage bitahuye n’amahame babahaye yo gukurikiza, ubwo ndavuga aba-DASSO.”

“ ahandi bitewe ni uko bitwara ku bantu ibuzemo ubunyamwuga.”

Ku ruhande rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu, afatiye ku rugero rw’abazunguzayi bakunze guhura kenshi n’urwego rwa DASSO, MUKANTABANA Clescence, uyobora umuryango utari uwa leta uharanira uburenganzira bw’abagore b’amikoro make, avuga ko ubunyamwuga bwabo butuma bakoresha imbaraga z’umurengera aho bitari ngombwa.

Ati: “DASSO nayinenga k’uburyo babikora, ntabwo ari uburyo bukwiye. Mbere yo kubanza gukoresha ziriya mbaraga zingana kuriya bakwiye kubanza kumenya ‘uriya mugire ni iki kimujyana mu muhanda.’ bajya mu muhanda bagira ngo babone amaramuko. Bakoresha imbaraga nyinshi mu kubakuraho.”

RGB igaragaza ko ku rwego rw’igihugu muri rusange Inzego z’umutekano zishimiwe n’abaturage ku gipimo cya 89.8%. Mu mujyi wa Kigali ingabo z’u Rwanda abaturage bazishimira ku gipimo cya 99.7%, Police y’igihugu 96.6% naho DASSO yishimiwe ku gipimo cya 68.4%.

Naho mu karere ka Kicukiro, Urwego rwa DASSO barwizera ku gipimo cya 74%, Gasabo ni 72% mu gihe Akarere ka Nyarugenge gafatwa nk’izingiro ry’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, DASSO yizewe ku gipimo cya 59.2%, umubare muto ugereranyije n’utundi turere.

@ Gabriel IMANIRIHO/isango Star-Kigali.

 Dec 18, 2023 - 12:51