Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda baribaza ikizahagarika itakazagaciro k'ifaranga ku isoko

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye inzego zibishinzwe kurushaho gushaka no gufata imyanzuro ikwiye ku bijyanye n’itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kuko bimaze gufata indi ntera bitewe n’ingaruka bigira ku bukungu no kw'ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ry’ibicuruzwa bitandukanye ndetse na serivise.

kwamamaza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko ibiciro byo ku masoko yo mu mijyi mu Rwanda byazamutseho 6,5% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uku ko mu mwaka ushize.

Ibyo ahanini ngo si muri uko kwezi gusa ahubwo abenshi bagaragaza ko uko umunsi ushira undi ukaza, ubuzima burushaho guhenda bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko rijyana n’itakazagaciro k’ifaranga bakibaza igaruriro bakaribura.

Ibyo ndetse ngo bigaragarira ku kigereranyo cy’ifaranga ry’u Rwanda n’ivunjisha ry’idorali ry’abanyamerika kuko ngo hagaragaramo icyuho kinini.

Hon. Depite Nsangabandi Erneste yabigaragaje agira ati "iyo urebye ubona ko ifaranga ry'u Rwanda rigenda ritakaza agaciro imbere y'amafaranga y'amanyamahanga, ubona ko amafaranga y'amanyarwanda agenda arushaho gutakaza agaciro cyane ugereranyije n'amadorali kandi ibi bikagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu".     

Ku ruhande rw’abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko igitera itakazagaciro k’ifaranga ku isoko ari ibura ry’umusaruro cyane cyane uw’ibikomoka ku buhinzi bityo mu rwego rwo kubyirinda habanza kurebwa uko umusaruro utagomba kubura ku isoko.

Tedy Kaberuka impuguke mu by’ubukungu ati "guta agaciro k'ifaranga ugereranyije n'ibiciro ku masoko biba biterwa akenshi n'ingano y'umusaruro, abakeneye umusaruro ku isoko aba ari benshi ugereranyije n'umusaruro uhari, umusaruro uba wabaye muke, icyakorwa ni ukuzamura umusaruro ku buryo ibintu biri ku isoko ntihagire igihe ngo bibure, iyo byabuze ujya kubirangura akajya kure bituma igiciro kizamuka".     

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango icyo kibazo cy’itakazagaciro kidakomeza gukaza umurego.

Hon. Depite Munyangeyo Theogene, ukuriye komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi ati "BNR yasobanuye ko izakomeza kugira uruhare mu gukumira umuvuduko ukabije w'izamuka ry'ibiciro, hari ugukomeza guhangana n'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro rikomoka ku bikenerwa ku isoko no kugabanya umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ry'ibiribwa hifashishijwe politike y'ifaranga".

"Hari ugukomeza gushyigikira ishoramari rihamye mu buhinzi hari no gushyiraho politike ya leta igamije gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi bikozwe mu buryo buhuriweho buhuza politike y'ifaranga, iy'imari na politike y'ubukungu mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, bivuga ko ari ugukorana kw'inzego buri rwego ntirukore ku giti cyarwo".         

BNR igaragaza ko izakomeza hugaranira ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uguma mu mbago za 2 kugeza 8 ku ijana nubwo abantu bakomeza guterwa ibwoba n’iri zamuka ry’ibiciro ku isoko rijyana n’itakazagaciro k’ifaranga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star 

 Apr 25, 2025 - 09:08