
Hari kongerwa imbaraga mu gukundisha abana bato gusoma
Oct 14, 2024 - 11:07
Hari bamwe bakomeje kugaragaza ko ibikoresho by'ikoranabuhanga biri mu byatumye umuco wo gusoma ibitabo usubira inyuma. Icyakora urwego rw'igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, REB, ruvuga ko hari gushyirwa imbaraga mu gusakaza ibitabo by'umwihariko mushuri abanza mu rwego rwo gukundisha abana bato gusoma kugirango banakurane uwo muco.
kwamamaza
Furere Camile Rudasingwa Karemera; inararibonye mu burezi, avuga ko muri iyi minsi umuco wo gusoma watakaye ugereranyije n’iminsi yo ha mbere.
Ati: “navuga jugujugu y’ubuzima iri aha hanze. Mu miryango, ababyeyi nabo ubwabo ntabwo bakiganiriza abana kuko babareresha ibi byateye: zateleviziyo, amatelefone noneho akaba aribyo bibarera bo bahugiye mu bindi. Icyo gihe se n’abana dufite ninde wabatoza gusoma se mugihe ababyeyi nabo batagisoma?”
“Icyo rero cyatumye hazamo icyuho cyo kudakomeza gusoma kuburyo rwose abantu batagishishikarira gusoma. Kandi ari ingirakamaro kuko ni ibintu by’ubuzima.”

Yitsa ku ikoranabuhanga, mugenzi we MUKAMISHA Imakurata, ashimangira ko ribifitemo uruhare.
Ati: “abana bagize ibintu byinshi bibahuza: iterambere ariko gusoma igitabo kirabarambira kuko babona kibateye ubunebwe.”
Mu Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) naho bemera ko iki cyuho gihari. Ni impamvu ikomeye yatumye hashyirwa imbaraga mu gusakaza ibitabo byinshi mu mashuri abanza hagamijwe gukundikisha abana gusoma, nk’uko bitangazwa na Dr MBARUSHIMANA Nelson; umuyobozi mukuru wa REB.
Yagize ati: “turimo gushyira imbaraga mu cyiciro cya mbere cy’amashuli abanza kugira ngo tujyaneyo ibikoresho ibyo umwana yasoma kugira ngo arangize icyiciro cya mbere cy’amashuli abanza azi gusoma, kubara no kwandika. Ari nayo mpamvu mu bitabo dutubura tujyana mu mashuli, ibyo byiciro tubyibandaho ariko noneho tunabijyana mu bindi byiciro by’amashuli.”
“rero ni inshingano dufite ko ku rwego rw’igihugu dushishikariza ko buri mubyeyi yashyiramo imbaraga uko agiye ahagurirwa ibitabo akagurira umwana we. Icyo gihe bizamufasha kubasha gusoma no gukunda gusoma ndetse ibyo bikazamufasha no kubasha kwiyungura ubumenyi.”

KANAKUZE Jeanne D’arc; umurezi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, asanga icyatuma abana barushaho gukunda gusoma ari uko ibyo basoma biherekezwa n’amashusho. Avuga ko ubwo buryo aribwo nawe akoresha.
Ati: “wabonye ko iyo iteka nshizemo insanganyamatsiko runaka nshiraho n’amashusho. Abana bakururwa n’amashusho. Niba mvuze gushimira, ndagaragaza agashusho kagaragaza umuntu ashimira. Eeh! Mbona abana baragikunze, baracyumva.”
“Noneho impamvu nashyizemo amashusho ni uko nziko abakurura ariko nanone nkayajyanisha n’insanganyamatsiko kugira ngo baheremo, insanganyamatsiko ibafate!”
Inzobere mu burezi zivuga ko mu gihe umwana yakundishijwe gusoma akiri muto ari kimwe mu bisubizo byatuma akurana uwo muco.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


