Hari ibigo by'amashuri bidafite ibibuga bikabangamira abanyeshuri

Abiga mu bigo by’amashuri bitandukanye, bavuga ko hari bimwe mu bigo by’amashuri bitagira ibibuga by’imyidagaduro bigatuma ababyigamo babura ibyo bahugiraho mu masaha yagenwe, nyamara ari uburenganzira bwabo gukina no kwidagadura kuko bibafasha mu masomo yabo ya buri munsi.

kwamamaza

Mu gihe gukina ari bumwe mu burenganzira umwana agenerwa n’amategeko ndetse bikaba ari bimwe mu bikangura ubwonko bw’umwana mu buryo bwihuse, hari bamwe mu banyeshuri baganiriye na Isango Star, bavuga ko babangamirwa cyane na bimwe mu bigo by’amashuri bitagira ibyo bibuga by’imikino n’imyidagaduro ndetse ngo n’aho byahoze hakaba harahinzwe cyangwa se hagashyirwa ibindi bikorwa, ibituma ibijyanye n’ibikorwa nk’ibyo byo gukina no kwidagadura biburirwa umwanya.

Umwe ati “ibibuga biba bikenewe kubera ko siporo ni nziza ku buzima bwa muntu, ntabwo umuntu yajya kwiga ataruhutse mu mutwe ngo akore siporo wumve mu mubiri umeze neza”.

Undi ati “ahantu twari dufite ikibuga cy’umupira dukiniramo ahantu hanini hari ubusitani”.

Ngo usanga impamvu nyamukuru ituma hari ibigo by’amashuri bidafite ibibuga by’imikino ari ubutaka budahagije byubatseho nkuko Sengabo Ayubu, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo ku Ntwari giherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali abigaragaza.

Ati “ibibuga biracyari imbogamizi mu mikinire y’abanyeshuri cyane cyane mu bigo by’amashuri, akenshi biterwa n’ubushobozi bucye mu bigo by’amashuri kuko nko ku kigo nyoboye ntabwo dushobora kubona ubushobozi bwo kuba twakora ikibuga ku rwego rwifuzwa mu bibuga bikinirwaho, Minisiteri ibifite mu nshingano yareba buryo ki yatangira gutekereza kuri iyi gahunda kugirango ibigo byose bibashe kuba byagira ibibuga bikinirwaho kandi biri ku rwego rugezweho”.

Niyikiza Robert, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro cyane ku bana kitwa play for change Rwanda, avuga ko kutidagadura mu buryo buhagije ku mwana usanga bigira ingaruka ku buzima bwe bityo ko leta ikwiye kubyitaho bihagije.

Ati “abana bagakwiye babona uburyo bakina, umwana agakura azi gukina volleyball, azi gukina basketball, siporo ni ubuzima niyo utahinduka umukinnyi ariko warakoze siporo ugira ubuzima bwiza, mu mikurire y’umwana hakenewemo na siporo, umwana utabona imyidagaduro mu buzima bwe hari ikintu kinini abura, gukina bihuza abana bakagira ubumwe , leta ku myidagaduro yagombye gushyiramo izindi mbaraga”.

Inzobere zigaragaza ko imikino ifasha umwana gutekereza ituma akura neza, akavumbura kandi akamenya gukorana neza n'abandi.

Imikino kandi inatoza abana kwihangana, gufata imyanzuro myiza, gutegeka ibyiyumvo byabo no kubanira neza n'abandi bana.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 28, 2025 - 10:11