
Hari gutegurwa imurikabikorwa rizafasha abafite ubumuga kubona imirimo badahejwe
Oct 24, 2024 - 07:54
Mu Rwanda hari gutegurwa iserukiramuco n’imurikabikorwa by’abantu bafite ubumuga hagamijwe kugaragaza ubushobozi bwabo mu bikorwa bitandukanye, ni igikorwa kitezweho kubonera imyanya y’akazi abafite ubumuga mu bigo bitandukanye ndetse hakazanahembwa ibigo byahize ibindi mu gushyiriraho gahunda zidaheza abafite ubumuga.
kwamamaza
Iki gikorwa cyo kumurika impano n’ubushobozi bw’abafite ubumuga kizatanga amahirwe yo kubona imirimo mu bigo bitandukanye kuko kizitabirwa n’abakora mu bigo byigenga ndetse n’ibya leta.
Nathan Ntaganzwa, umuyobozi w’ikigo Thousand Hills kizafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye muri iri murikabikorwa nibyo agarukaho.
Ati "hariho imirukabikorwa ry'abantu bafite ubumuga bafite ibikorwa byabo tugirango berekane icyo bashoboye tugashobora kuba twabahuza n'abakeneye ibyo bakora na babandi bazabyina nabo bakerekana ibyo bashoboye, tuzatumira inzego za leta, iz'abikorera, imiryango itegamiye kuri leta nabo tubabwire tuti bano bantu kuki mushobora kuba mwabarenza ingohe mutanga akazi ku buryo nabo badahezwa".
Muri iki gikorwa abafite ubumuga bazamurikiramo ibyo bashoboye, abafite ubwo kutabona nabo bazabyungukiramo kuko ngo hari imyuga itandukanye bigishwa bikabarinda gutungwa no gusabiriza.
Dr. Kanimba Donatille, umuyobozi nshingwabikorwa w’ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona ati "kimwe mubyo tuzakora tuzaba dufite ibyo tumurika, mubyo dukora kugirango abafite ubumuga bwo kutabona bareke kumva ko bagomba gutungwa no gusaba, ni ukubashishikariza gushobora kumenya kugira ibyo bakora, tubasubiza mu buzima busanzwe tubahugura bakamenya kwikorera imirimo yose, ubu dutangiye no gushyiramo imyuga, hari imyuga twigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugirango turusheho kubonera uburyo butandukanye bwo kubona akazi cyangwa se bwo kwihangira imirimo ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona".
Allan Mutabazi, umuyobozi w’umuryango nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) avuga ko abafite ubumuga bifitemo impano gusa ngo kenshi babura aho bazimurikira, asanga iki gikorwa kizabafasha.
Ati "iki gikorwa kidufasha mu buryo bwo gukora ubuvugizi bwo gufasha abafite ubumuga muri rusange cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abantu bafite ubumuga bafite impano zitandukanye ariko bakabura uburyo bwo kuzigaragaza, iki gikorwa kizadufasha kugirango kigaragaze impano z'abantu bagiye batandukanye ariko zishobora kubaka igihugu cyacu".
Hagamijwe gushishikariza ibigo bitandukanye yaba ibya leta n’iby’abikorera kugira umuco wo kudaheza abafite ubumuga, iri murikabikorwa rizanatangirwamo ibihembo ku bigo byahize ibindi mu gushyira mu bikorwa umuco wo kudaheza abafite ubumuga, bikazakorwa taliki ya 29 Ugushyingo 2024.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


