
Hari gusuzumwa uko U Rwanda rushyira mu bikorwa ibyifuzonama ku burenganzira bwa muntu
Jul 16, 2025 - 13:09
Ku bufatanye n’Umuryango Legal Aid Forum (LAF), Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (Sosiyete Sivile) ririmo gusuzuma ibikubiye muri raporo igaragaza uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibyifuzo-nama 160 bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, byemejwe n’igihugu nyuma y’isuzuma rusange ry’imikorere (UPR) ryakorewe mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye.
kwamamaza
Ibyo byifuzo-nama u Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, birimo iby'uburenganzira ku mibereho myiza, uburenganzira bushingiye ku bukungu n’uburenganzira bw’abari mu byiciro byihariye nk'abagore, abafite ubumuga n’abandi bashobora guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi zitandukanye.
Iri suzuma rihurije hamwe inzego zinyuranye za Sosiyete Sivile rifite intego yo kureba aho igihugu kigeze mu gushyira mu bikorwa ibyo cyiyemeje, ndetse no gutanga ibitekerezo byafasha kunoza inzira yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuri bose.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


