
Hari abemeza ko ibinyabiziga bya Automatic bizoroshya kubona impushya zo gutwara
Apr 30, 2024 - 09:49
Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda yemeje ko hagiye kujya hatangwa impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya automatic, hari abagaragaza ko bizaborohereza kubona izi mpushya kuko ngo ubusanzwe bajyaga batsindwa ibizamini, abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga bemeza ko ibi bizabongerera abakiliya kuko hari abatinyaga gukoresha ibinyabiziga bya manuel bavuga ko bikomeye ugereranyije n’ibya Automatic.
kwamamaza
Ni nyuma y’aho byemejwe na Polisi y’ u Rwanda ko hagiye gushyirwaho uburyo buzafasha abantu gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibya automatic, hari abavuga ko bagorwaga no kubona impushya bitewe nuko ikizamini ku binyabiziga bya manuel byabaga bigoye.
Ati "kuri babandi bakunda imodoka za automatic biraboroheye kuko byakugoraga kubona perimi ya manuel".
Undi ati "njye kuri manuel nkoze inshuro 2 nsindwa ariko ari automatic nakabaye narabonye perimi nkoze rimwe ryonyine kuko automatic igira ibirenge 2 gusa, iyo nza kuba narakoresheje automatic mba naratsinze, manuel iragora".
Abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga, basanga Polisi yaratinze kuzana ibizamini byo kubinyabiziga bya automatic, banagaragaza itandukaniro rya manuel na automatic.
Umwe ati "70% by'abantu batsindwa mu kizami uba usanga batsinzwe no kuba imodoka yabazimanye, ahubwo Polisi nigire vuba ibitangire kuko abantu barabikeneye ari benshi, ubu hari abakiriya benshi bagiye guhita baza kumva ko automatic zemewe mu bizami, twe twumvaga byaratinze".
Mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bikorerwa ku binyabiziga biri mu bwoko bwa manuel gusa.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 25 Mata 2024, yemerejwemo iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko hashingiwe kuri iyi myanzuro y’inama y’Abaminisitiri, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatic”.
Gusa ngo Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatic” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara gusa, mu gihe Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatic” na “manuel”.
Mu gushaka kumenya igihe ibi bizatangirira gushyirirwa mu bikorwa, mu butumwa bugufi twandikiwe na Chief superintendent of police Emmanuel Hitayezu, umuyobozi ushinzwe ibizamini mu ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, yavuze ko hari ibigitunganywa n'ibirangira bazamenyesha abo bireba.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


