Hari abaturage bavuga ko bimwe mu bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bihenda

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza gushyigikira guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), hari bamwe mu baturage bagaragaza ko usanga hari ibicuruzwa bihakorerwa ariko bihenze buri muturage atapfa kugura.

kwamamaza

Aba baturage bagaragaza ko usanga iyo ufite amafaranga make utakwirwa ujya gushaka ibikorerwa mu Rwanda kuko biba bihenze bigatuma bahitamo kujya kugura ibyakoreshejwe bizwi nka caguwa.

Bamwe mu bakora bakanacuruza ibikorerwa mu Rwanda bavuga ko hari ababagurira ariko icyerekeranye no kugabanuka kw’ibiciro byakorwa baramutse babonye ibyo bifashisha bitabahenze.

Umwe ati "hari abakiriya babyakira ariko bitewe n'uko abandi baba bafite ibiciro biri hasi twe dufite ibiciro biri hejuru ntitubabona, ibikoresho dukoresha tubibonye byoroshye byatuma igiciro kibasha kugabanuka, byakorohera twebwe abacuruzi kandi bikanorohera abaguzi".  

Karangwa Cassien umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM yavuze ko kuba ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bimwe biri hejuru biterwa n’ubwiza bwabyo ndetse no gukomera.

Ati "ibintu bikorerwa mu Rwanda bihenda bitewe n'ireme ry'ibyo bikozemo (qualite),dufashe nko mu myenda ikorerwa mu Rwanda ntabwo twavuga ngo irahenze,biterwa n'umwenda uwo ariwo".    

Hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gukora ibindi bintu bituruka hanze byagiye bikurirwaho umusoro ku nyongeragaciro, abakeneye imashini zo gukoresha zituruka hanze zikurirwaho TVA.  

Inkuru ya Vetine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 29, 2024 - 09:48