
Hari abaturage bavuga ko bahohoterwa nyuma yo gutanga amakuru y'ibitagenda
Nov 25, 2024 - 08:53
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari abaturage bavuga ko iyo bamaze kuvugana n’itangazamakuru basigara bahohoterwa n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bamwe bakimwa serivise abandi bakanajyanwa mu bigo by’inzererezi.
kwamamaza
Mu bice bitandukanye hari aho usanga abaturage bikandagira batinya kuvugisha itangazamakuru n'uwemeye kurivugisha mukavugana yikandagira ngo kuko hari abajyanwa mu buroko.
Hari abahitamo kuvugisha itangazamakuru ngo iyo bisa n'ibimaze kubarenga ariko nabwo bagasaba ko imyirondoro yabo itajya ahagaragara ngo kuko haba hari bagenzi babo babizize.
Mu karere ka Rubavu aho abasenyewe n’ibiza bacumbikwe bari bamaze amezi 6 badakodesherezwa bagatanga amakuru, nabo bati ubuyobozi buradushinja kubatanga.
Atanga umucyo kuri iki kibazo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko aho bizagaragara ko hari umuyobozi wahutaje umuturage kubera gutanga amakuru azabibazwa hatitawe kucyo aricyo.
Ati "twebwe nibirenga aho hakazamo ko umuntu aba yakomeretswa yahungabanyirizwa ubuzima cyangwa imitungo ye kubera iyo mpamvu tuzamukurikirana tutitaye kucyo aricyo".
Avuga ko aho Umupolisi yakoreshejwe mu guhutaza umuturage cyangwa kumuhimbira icyaha uwo mupolisi yirukanwa muri Polisi y'u Rwanda.
ACP Boniface Rutikanga akomeza agira ati "niba twebwe nka Polisi umuntu runaka yatanze inkuru ku banyamakuru akavuga ibitagenda neza ahantu, umuyobozi wumva ko yakomerekejwe niyo nkuru agakoresha umupolisi gushakira ikosa rituma Komanda afata umuntu akamutwara mu nzererezi nyamara ari ukubeshya igihano nk'icyo twebwe uwo mu komanda kimukura muri Polisi".
Kuba hari aho bikigaragara ko hari abavugana n’itangazamakuru mu kugaragaza ibitagenda hagamijwe ko byakosorwa bagahutazwa abandi bakimwa serivise bagombwa, hari abasanga bikomeje gutya byazahutaza uburenganzira bw’itangazamakuru, ndetse bikanabuza abaturage gutanga ibitekerezo n’amakuru mu bwisanzure mugihe uwo rivugira arebwa ikijisho na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze cyangwa bakifashisha inzego z’umutekano.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star / Isango Star Amajyaruguru
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


