
Hari abaturage bagaragaza ko hari ahakiri icyuho mu gutanga serivise
Jan 9, 2025 - 09:01
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abagira aho bahurira no gutanga serivise, bamwe mu baturage bagaragaza ko hari ahakiri icyuho hakwiye kongerwa imbaraga.
kwamamaza
Iyo uganiriye na bamwe mu baturage bagaragaza ko bishimira serivise bahabwa ahantu hatandukanye ariko ngo hari ahakiri imbogamizi hatangirwa serivise mbi zikabadindiza.
Umwe ati "ujya nko kwivuza ugasanga ntabwo bari gutanga serivise neza, ukirirwa kwa muganga wicaye kuva mugitondo, hariya hantu ntabwo serivise zaho zigenda neza cyane".
Undi ati "ahantu mbona batanga serivise nabi ni mu midugudu, hasi bashaka kudutsikamira ntibadukurikirane bitewe nuko bareba uri umukene cyangwa utishoboye bakirebera abameze neza, njyewe iyo bigenze gutyo nshakisha ukuntu njya hejuru ku bamukuriye ngahita ntanga ikibazo cyanjye kigakemuka naho mu mudugudu ho barabyica".
Impuguke mu bukungu zo zibona igihugu nk’u Rwanda gifite iterambere ryihuse gutanga serivise nziza bifite akamaro ku baturage baho ndetse n’abanyamahanga.
Teddy Kaberuka ati "usanga serivise ari igice cy'ubukungu kirimo abantu benshi, ni igice kinini gitanga akazi ku bantu benshi kinabyara inyungu n'amafaranga ku bintu byinshi ari nayo mpamvu gifite uruhare runini mu iterambere no kuzamuka kw'ubukungu, ni nacyo gice gifite uburyo wanabara umusaruro uvuyemo kuko iyo ubucuruzi bubaye umucuruzi wese yishyura umusoro, ni igice gifite imibare ifatika,umukiriya yaba ari umunyarwanda yaba ari umunyamahanga wowe utanga serivise ukeneye kuyibaha neza kugirango azagaruke".
Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2024 ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri raporo y’igihembwe cya gatatu 2024 cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereyeho 8.1%. Uruhare rwa serivise ruri kuri 49% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi 24%, inganda 20%, bivuze ko mu byiciro by’ubukungu umusaruro wa serivise wazamutseho 10%.
U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere muri 2035 no kuba igihugu gikize muri 2050.
Inkuru ya Vestine Umirerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


