
Hari abanenga abakinywera itabi mu ruhame
Feb 13, 2025 - 10:59
Nubwo hari ibyagiye bikorwa na Leta y’u Rwanda kugirango igikorwa cyo kunywera itabi mu ruhame gicike kuko ari kimwe mu bihumanya ikirere, ndetse bikaba byagira ingaruka ku buzima bwa muntu cyane kutarinywa.
kwamamaza
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bibuza abarutuyemo kunywera itabi mu ruhame, ahanini bitewe nuko ari ibibangamira umuntu utarinywa ndetse bigira n’ingaruka ku buzima bwe, kubera umwotsi waryo.
Imyaka ibaye myinshi harashyizweho ingamba zibuza abantu kunywera itabi ahahurira abantu benshi, bamwe mu baturage bavuga ko ari ibintu bitacitse burundu kuko haraho bakigaragaraga.
Umwe ati "biracyagaragara cyane ahubwo nta nubwo byagabanutse, ababirwanya baragerageza ariko ugasanga umuntu bari kumwirukana arimo agenda arinywa aho bamwirukanye agahita agenda agasanga nk'ahandi hantu abantu biyicariye bakeya agahita abicaramo akarinywa".
Aba baturage barasaba ko ingamba zakazwa kuko bibangamira bamwe ndetse ko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Inzego z’ubuzima zivuga ko itabi rigira ingaruka nyinshi ku mubiri wa muntu, harimo kuba ritera indwara y’umutima, kanseri, diyabete izo mu kanwa n’izindi.
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda bwagaragaje ko abanywa itabi bagabanutse, kuko kuva 2013 banganaga na 12.5% mu gihe 2022 bari kuri 7.1%.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


