
Hari abana bafite ubumuga babuzwa amahirwe yo kwiga
Jul 2, 2025 - 10:28
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere gahunda y’uburezi budaheza, kandi kuri bose hari abavuga ko hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye bakibakumira mu gihe cyo kujya kwiga aho bavuga ko iyo myumvire n’iyo migirire ikwiye kuvaho. Kuko kwiga ari uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese.
kwamamaza
Binyuze mu bufatanye n’ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR, inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga NCPD hamwe na Eglise Presbyterienne mu Rwanda. Ngo ubukangurambaga bwiswe Ring the bell bumaze imyaka ine bukorwa mu bigo by’amashuri bugamije gukangurira abantu guha uburenganzira bwo kwiga abana bafite ubumuga ngo bugenda butanga umusaruro binyuze mu mibare yerekanwa mu bigo by’amashuri.
Pasiteri Rukundo Christopher, Umushumba mu itorero rya EPR ati “kuva ubu bukangurambaga bwatangira hari intambwe imaze guterwa, twagiye tubona imibare y’abana bafite ubumuga bajya mu ishuri byumwihariko mu marerero abana bafite ubumuga barimo kujya nabo bakirwa, ni intambwe nziza kubona iyo duhuguye abayobozi b’ibigo by’amashuri imibare y’abana bafite ubumuga bari kuza mu ishuri ni ikimenyetso cyuko ubu bukangurambaga bwagize umusaruro”.
Nubwo bimeze bityo ariko hari ababyeyi bavuga ko hakiri abafite imyumvire idahwitse aho bagira ipfunwe ryo kujyana abana babo bafite ubumuga kwiga, ahubwo bagahitamo kubahisha igifatwa nk’ihohoterwa kuri bo.
Gusa ngo ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ku bufatanye n’inzego z’ibanze barajwe ishinga no guhindura iyo myumvire kuri bamwe mu babyeyi bakiyifite kuko kwiga ari uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese.
Mukaneza Jeanine, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kigali ati “abana baracyahari, ababyeyi baracyafite imyumvire iri hasi kumva ko umwana nubwo afite ubumuga we ntacyo ashoboye agomba kugumana nawe ndetse akumva bimuteye n’ipfunwe kuba yazana uwo mwana ndetse akumva ko yanamugora, uko tugenda tuganira tubona imyumvire igenda ihinduka kandi neza”.
“Turasaba ababyeyi ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’undi kandi hari ibyo ashoboye, ku bufatanye n’ishuri ni batugane tuganire tumenye ubumuga umwana yaba afite, twegere inzobere zibifite mu nshingano babe badufasha ari mu bikoresho no mu bujyanama kugirango ari umubyeyi ari na wa mwana buri wese abe mu nshingano kandi wa mwana tumurinde ihohotera kuko iyo adahawe uburenganzira bwe aba yahohotewe”.
Uburezi budaheza ni gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda, igamije guha abana bose bafite ubumuga butandukanye amahirwe yo kwiga no kugera ku nzozi zabo. Politiki y’uburezi budaheza iteganya ko abana bose, baba abafite ubumuga n’abatabufite bahabwa uburezi bufite ireme kandi ku rugero rungana, nubwo hakirimo inzitizi ku bijyanye n’umubare w’abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha icyiciro cy’abana bafite ubumuga ucyiri hasi cyane.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


