
Hari abaguzi batarumva neza umumaro w'inyemezabwishyu ya EBM
Feb 14, 2025 - 10:46
Mu gihe hari gahunda ya leta yo gukoresha inyemezabwishyu ya EBM, hari bamwe mu bacuruzi ndetse n’abaguzi bavuga ko batarasobanukirwa undi mumaro uwo ariwo wose wayo uretse gukusanya imisoro y’igihugu, ibyo bigatuma ari bake kugeza ubu bashobora guhaha ibicuruzwa runaka bakibuka kwaka iyo nyemezabwishyu.
kwamamaza
Ni kenshi bisa nk’agahato cyangwa se abantu bakigira ntibindeba nkuko hari ababivuga, aho bavuga ko uhabwa inyemezabwishyu ya EBM ari uranguye ibicuruzwa byinshi cyangwa iby’agaciro, cyangwa se igatungwa n’abacuruzi bakomeye gusa, aho kuba bose kandi ku bicuruzwa byose ibigaragara ko hakiri imyumvire abacuruzi bato n’abaguzi babo bayifiteho itariyo.
Umwe ati "EBM hari igihe iba ari ngombwa hari n'igihe iba itari ngombwa, nk'umuntu urangura byinshi iba ari ngombwa, naba njyiye kugura ikiro cy'umuceri ngasaba inyemezabwishyu".
Nyamara ariko ngo uretse gufasha leta gukusanya imisoro iyi nyemezabwishyu ya EBM ifasha abacuruzi n’abaguzi icyarimwe, impuguke mu bijyanye n’ubukungu Habyarimana Straton, avuga ko leta idakwiriye kubigira itegeko mbere yuko yigisha abantu umumaro wayo, bityo ko abantu bazayikoresha bakurikiye inyungu zayo zirimo n’umutekano w’ibintu cyangwa ibicuruzwa ndetse n’ibigurwa.
Ati "leta yagombye kwigisha abantu ko ikigamijwe cyane atari ukuvuga ngo tumenye ayo ugomba gusora ahubwo ikigamijwe cyane ni ukuvuga ngo wacunze ubucuruzi bwawe neza gute, aho ni kuruhande rw'umucuruzi, no ku muguzi nawe nuko, bifite inyungu ku mpande zombi haba ku mucuruzi haba no ku mukiriya".
Akomeza agira ati "ni bafate umuntu babanze bamwigishe, bati dore EBM, dore uko ikoreshwa, bakubwire bati yifate unarebe niba ubyumva, bakaguha ubufasha nk'amezi 3 cyangwa 6 babona umaze kubyumva neza bakaba bizeye ko uri kubikora neza, ikibanza ntabwo ari ugutegeka abantu kungufu, abantu babyumva nta cyatuma batabikora kandi babikora neza".
Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) kigaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 5 umwaka ushize mu gihugu hose habarurwaga imashini za EBM zisaga ibihumbi 120, ni mu gihe muri 2013 zari 1000 gusa.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


