
Hari abagikomeje kugaragaza ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside
Mar 19, 2025 - 09:28
Mu gihe habura igihe gito abanyarwanda bakinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda baribaza impamvu ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bikigaragara, bagasaba ko inzego zibishinzwe zakaza ingamba kuko bizitiye urugendo rwo kudaheranwa.
kwamamaza
Imyaka irasaga 30, u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imyaka yaranzwe n’ibikorwa biganisha ku kongera kubaka igihugu n’abaturage bacyo hashingiwe ahanini mu kubaka isano y’ubunyarwanda yari yarashegeshwe n’amoko, ndetse kugeza ubu abanyarwanda bishimira kuba basangiye izina.
Nubwo biri uku, abanyarwanda baribaza impamvu hirya no hino haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, hagikomeje kugaragara ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo, ibyo basaba Leta y’u Rwanda guhagurukira kuko bizitiye urugendo rw’ubudaheranwa.
Umwe ati "nkunda kubona hirya no hino abantu baba batemeye inka, batemeye intsina, baranduriye imyaka iyo ni ingengabitekerezo, ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyana no kubitekereza nabyo ni icyaha, ibyo bintu ntabwo bikwiye nta nubwo ari byiza, nk'umuntu uzi ubwenge ntabwo ibyo bintu yabikora, afite umutwe muzima afite ibitekerezo bizima, azi aho igihugu cyavuye ashaka no kubaka igihugu kugirango kijye imbere".
Undi ati "haracyari abantu bagifite izo ngengabitekerezo ya Jenoside, niba ibyo byaha biri kugaragara hirya no hino ni ikimenyetso kigaragaza ko bitari byashira burundu, inzira iracyari ndende".
Mu mboni z’abasesengura ibya politike ngo iki ni ikibazo gisaba guhagurukirwa hirindwa ko cyakomeza gukura, bityo ko mu biganiro bihabwa abaturage ingengabitekerezo ya Jenoside ari ingingo ikwiye kwitabwaho.
Dr. Ismael Buchanan impuguke muri politike ati "hari amagambo akoreshwa, hari ibiganiro kuri YouTube n'imbuga nkoranyamabaga usanga koko abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ko ubona ko atari no mu Rwanda ahubwo yambutse n'imipaka, ni ukongera imbaraga muri ibi biganiro dukora cyane cyane dushyiramo urubyiruko kugirango tuganire kuri iyi ngingo irebana n'ingengabitekerezo ya Jenoside".
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko mu madosiye 2,426 rwakiriye mu myaka 6 ishize abantu 3,179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo ndetse ko mu biganje cyane ari urubyiruko, imibare ishimangira ko hakenewe ingamba mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


