Hari abagikeretsa gutanga ubwisungane mu kwivuza!

Abaturage baravuga ko kugeza ubu hari abagikerensa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku mpamvu zishingiye ku myumvire no kutamenya akamaro kayo. Aba bavuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bugangurambaga bukorwa ndetse hakabaho n’inyigisho zihoraho. Nimugihe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubwiteganyirize (RSSB) ruvuga ko hari abanyarwanda barenga 20% bataratanga uyu musanzu.

kwamamaza

Kugeza ubu, hashize amezi abiri abakoresha ubwisungane mu kwivuza[Mituelle de santé ] batangiye kuyikoresha , n’abayivurizaho bamaze aya mezi bayivurizaho.  Icyakora kugeza ubu hari abagikerensa gutanga umusanzu wabo w’ubwishingizi, bakibuka kuwutanga igihe barembye.

Ku mpamvu ibitera, umuturage umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ icya mbere ni imyumvire no kutamenya ingaruka n’akamaro kayo[Mituelle de santé ] noneho akazabimenya ari uko ingaruka zabonetse, yarwaye atagishoboye kwivuza.”

Undi ati: “ hari abagira imyumvire  mike (yo hasi) , hari abatagira ubushake cyangwa se ari ubujiji. Naho ubundi rwose ibyiza ni uko umuntu yakwishyura mituelle hakiri kare kugira ngo narwara azashobore kwishyura/kwivuza  bitamugoye.”

Aba bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwa buri munsi bugamije guhindura imyumvire ya bamwe mu basigaye bataratanga uyu musanzu.

 Umwe ati: “Muri rusange, Leta yakagombye  gukangurira abaturage bose, cyane cyane inzego zibanze zigakangurira abantu bose gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza, ibyo batuma badashobora kugira ikibazo ngo bivuze bibagoye.”

Anavuga ko abakuru b’Imidugudu bakwiye kumenya abantu babo haba abayishyuye ndetse n’abatarayishyuye.

 Undi ati: “Bakongera imbaraga mu bukangurambaga! Inama ni uko bagomba gutanga mituelle de santé mbere y’ibindi byose. kuko niba nyitanze narwaye, nshobora kurwaza narakererewe bakampa ya minsi yo kurindira noneho icyo gihe ugasanga ndatesetse cyangwa se nkinshyura menshi kurusha ayo nari gukoresha mituelle, cyane ko nk’impanuka utamenya igihe zaziye.”

 Aba baturage bavuga ko habaho n’inyigisho zihoraho zajta zitangwa n’ababifite mu nshingano bakajya bigisha ibyiza bya mituelle de santé n’ingaruka zishobora kuba kutayitanze.

 Kuva mu 2019, mu banyarwanda  ijana, 79 nibo bishyuye ubwisungane mu kwivuza , muri 2020 bari  hafi 84 [84,9]naho muri  2021 umubare wariyongereye bagera kuri  kuri 85,1%.

Icyakora Regis Rugemanshuro; umukuru w’urwego rwa RSSB, avuga ko mur’iki gihe imihigo y’uturere urugo ku rundi ari byo bazagenda bizamura umubare wifuzwa kugerwaho.

 Ati: “Ku rwego rw’igihugu, ubu tugeze kuri 79,8%[-20.2]% ariko umuhigo ni uko byaba 100%. Ariko iyo urebye uko ibipimo bigenda ubona ko n’utundi turere twahagurutse. Iyo duhagurutse tugahiga abaturage nibo babyungukiramo. Rero turasaba buri munyarwanda wese utaratanga mituelle kuyitanga, turashishikariza n’abayobozi kubikangurira abaturage kuko nta munyarwanda ugomba kurembera mu rugo, kandi indwara ntiteguza.”

 Nimugihe kur’ubu Leta y’u Rwanda yishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga miliyoni 1.9; barimo ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

 Ni inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Sep 5, 2022 - 15:45