Inzego z’ibanze zirasabwa kugira uruhare mu kwita ku ndwara zititaweho nk’imidido.

Bamwe mu bari mu rwego rw’ubuvuzi ku rwego rw’ibanze baravuga ko guhugurwa bo ubwabo ku ndwara zititaweho bidahagije ko ahubwo n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kugira uruhare mu kwigisha izi ndwara by’umwihariko Imidido na Shishikara. Bavuga ko usanga benshi mu bazirwaye bahura n’akato n’ihezwa kubera benshi batazifiteho amakuru.

kwamamaza

Abakora mu nzego z’ubuvuzi ku rwego rw’ibanze hirya no hino mu gihugu barimo abo mu karere ka Nyamasheke bamaze iminsi bongererwa ubumenyi ku kurwanya akato gahabwa abarwaye imidido na Shishikara wishime, bavuga ko hakenewe uruhare rw’inzego z’ibanze ku kuba batakwishoboza guhangana no gukumira izi ndwara n’akato gahabwa abazirwaye, ahubwo hakenewe n’ uruhare rw’inzego z’ibanze.

Umwe yagize ati: “twahuguwe ku ndwara z’imidido na shishikara, navuga ko bidahagije. Byaba byiza rero n’abo mu nzego z’ibanze kuko ziba ziri kumwe n’abaturage n’ahandi hose bahurira nabo bajya babaganiriza ku ndwara y’imidido na shishikara bityo abazirwaye bakitabwaho kimwe nk’abandi.”

Undi yunze murye, ati: “ icyo twazisaba [inzego z’ibanze] ni uko twabasha gukorana kugira ngo niba tugaragaje ahari ikibazo ko dufite serivise y’ubujyanama, abo wabashije kugeraho nabo badufashe gukangurira kudaha akato umuvandimwe wabo. Ariko ikindi no kubafasha kuva mu rugo kugira ngo babashe kwegera ubuvuzi.”

Abashakashatsi bari mu mushinga wa 5S Foundation bemeza ko hakiri icyuho ndetse n’ inzego zose zegereye abaturage zikwiye kwegerwa.

Dr. Peter MUGUME; umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’uyu mushinga, yagize ati: “aho ngaho hari ikibazo gihari, ariyo mpamvu harimo icyuho. Hakenewe ubukangurambaga…guhera kuri abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa mu buzima ku nzego z’ibanze.”

Kugeza ubu, hirya no hino mu gihugu hari ibigo nderabuzima 11 bivura indwara y’imidido. Abayirwaye barashishikarizwa kubigana kugira ngo bahabwe ubuvuzi, ariko baracyahura n’akato gashingiye ku bumenyi bucye kuri izi ndwara mu muryango nyarwanda,ari nabyo bisaba  inzego zose gufatanyiriza hamwe kwigisha bihagije.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 May 11, 2023 - 15:34