Bamwe mu batujwe mu midugudu itandukanye babangamiwe no kutagira ibyangombwa by'inzu

Bamwe mu batujwe mu midugudu itandukanye hirya no hino mu gihugu barimo n’abakuwe mu manegeka barataka kudahabwa ibyangombwa by’inzu baba batujwemo ibyo bo bavuga ko bibabangamira mu kwihutisha iterambere ryabo.

kwamamaza

Hashize igihe leta y’u Rwanda iri mu rugendo rwo gutuza neza abatishoboye biganjemo abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga hazwi nk’amanegeka. Nyamara kugeza ubu, icyita rusange kuri aba ni uko badasobanukirwa niba inzu batuzwamo ari izabo cyangwa bazifiteho uburenganzira kuko ntawe uhabwa icyangombwa cy’inzu.

Urugero ni abatujwe mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka mu kagari ka Muko, umurenge wa Jali wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Bavuga ko bamaze imyaka igera ku 14 batujwe muri uyu mudugudu, nyamara ngo ntibigeze bahabwa ibyangombwa.

Umwe ati "ibyangombwa by'ubutaka ntabyo turabona baraduhakanira, iyo ufite icyangombwa cy'ubutaka uragenda ukajya nko muri SACCO ukaguza amafaranga nk'abandi ukiteza imbere, niyo wakijyana mu matsinda bakigira ingwate bakakuguriza ukiteza imbere ugakodesha umurima".    

Undi ati "iyo udafite icyangombwa cy'aho uri ntacyo uba uricyo, uba uhari atari nk'iwawe ari ugucumbika, batange ibyemezo kugirango ube wabona ukuntu wakiyakira inguzanyo".

Abo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma, akagari ka Butansinda, bo ngo inzu batujwemo zageze aho zibasenyukiraho ariko ntibemerewe kuzisana kuko nta byangombwa by’inzu.

Umwe ati "hari amazu menshi yasenyutse, twagiye tugerekaho amabuye, icyifuzo nuko baduha ibyangombwa by'amazu yacu yanagwa tukisanira, mbere bigeze kubitanga baragaruka barabyitwarira".   

Ingabire Jean Claude ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa n’isuzuma muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), avuga ko impamvu badatanga ibyangombwa by’ubutaka ku batuzwa na leta ari uko hari abigeze kubihabwa bakabicunga nabi kuburyo bamwe inzu bazigurishije.

Ati "iyo abantu bahawe ubutaka cyangwa se bagafashwa kubona inzu bayihawe na leta akenshi hagenderwa ku kuba atishoboye uretse ko hari n'ibindi byiciro by'abishoboye bafashwa kubona inzu bitewe n'impamvu. Iyo utishoboye leta ikomeza kukureberera".

Akomeza agira ati "amabwiriza leta yashyizeho ndetse yanavuguruwe nuko hagomba kuba ibyiciro by'abantu leta izakomeza guherekeza ndetse n'amazu agakomeza kwitabwaho na leta hakaba n'abandi bagomba kwegurirwa amazu, ayo mabwiriza niyo ateganya uburyo tugomba kubikora, abantu batishoboye leta ikomeza kugira iyo nshingano yo gukurikirana ko atura neza, akoresha inzu yahawe neza hari naho biba ngombwa ko umuturage atabashije kuyifata neza leta igasubira inyuma igasana, niba leta igifite urwo ruhare rwose hari ubwo basanga bikwiye ko abo bantu batahita bahabwa ibyangombwa by'ubutaka cyangwa se by'amazu".        

Benshi mu batunze ubutaka babufitiye ibyagombwa ariko hakaba hari n’abandi batabifite bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba bwarabaruwe badahari, abataratanze amakuru yuzuye ndetse hakaba n’abandi bagenda batuzwa na leta mu midugudu itandukanye nabo batajya bahabwa ibi byangombwa uretse abimurwa na leta bagahabwa ingurane.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 8, 2024 - 07:52