Gasabo: Abatuye mu kagari ka Muko babangamiwe no kutagerwaho n'amazi meza

Gasabo abatuye mu kagari ka Muko mu murenge wa Jali babangamiwe no kutagira amazi nyamara bafite amavomo bashyiriweho bo bita baringa kuko atajya yoherezwamo amazi na busa.

kwamamaza

Ni kenshi Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage kugira isuku yaba kuribo, ku myambaro, ibiribwa, n’aho batuye, bifashishije amazi meza, nyamara abatuye mu bice bimwe na bimwe, baracyagorwa n’iyi suku.

Urugero ni abaturage bo mu kagari ka Muko umurenge wa Jali akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko kugira isuku bibagoye, kubera kutagira amazi meza, nyamara baregerejwe ibikorwaremezo byayo ariko imyaka ikaba ishize ari myinshi bimeze nk’imitako kuko bitazi amazi.

Umwe ati "ikibazo cy'amazi yo muri Muko nacyo ni ikibazo, ibigega bazanye amazi ntabwo ajya aza, turayategereza tukayabura ntabwo tuzi uko byagenze, abana bacu barakererwa ku mashuri kubera kubyuka bajya kuvoma kure kubera ikibazo cy'amazi, Muko ikennye amazi tubonye amazi ubuzima bwacu bwagenda neza".   

Undi nawe ati "nk'abaturage b'i Muko dufite imbogamizi z'amazi kuvoma biratugora cyane tuvoma ahantu kure, amazi iyo twayabonye aza nka rimwe mu mezi abiri, turasaba leta ko badukorera ubuvugizi hanyuma bakaduha amazi tukagira isuku ku mubiri, isuku kumyenda kugirango natwe muri Muko dusobanuke".   

Aho amazi ataragera mu Rwanda si aha gusa, ariko ku mwihariko w’aba, Ndahiro Eugene, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC ishami rya Nyarugenge ribarizwamo zone y’aka kagari ka Muko, avuga ko imvano y’iki kibazo ari ingengo y’imari, ngo n’iboneka kizakemuka.

Ati "muri iki gihe turimo tuvamo cy'impeshyi nibwo twamenye icyo kibazo tugikorera ubusesenguzi ubu turimo turashaka igisubizo kugirango babashe kubona amazi mu buryo busanzwe bw'igihe kirekire, turimo turashakisha uburyo twashaka ingengo y'imari ku buryo twagera muri icyo gice tugakora ubusesenguzi bwimbitse, ntabwo washaka ingengo y'imari utazi ngo biraterwa niki, ntabwo tuzi neza imiterere yaho niba ariyo yaba ituma amazi atabageraho, kubaha amazi byo ni ingamba buri munyarwanda wese azagerwaho n'amazi ibyo gusaranganya ntabwo bizaba bikibaho turimo turongera ingano y'amazi". 

Mu cyiciro cya mbere cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1) u Rwanda rwari rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, nyamara iyi ntego ntiyagezweho kuko iki cyiciro cyasize abanyarwnda 82% aribo bagerwaho n’amazi, mu gihe icyiciro cya 2 cy’iyi gahunda giteganya ko bizagera muri 2029 buri munyarwanda akora urugendo rutarenga metero 500 mu bice by’icyaro na 200 mu mijyi ajya gushaka amazi meza.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 14, 2024 - 09:16