
Haracyari imbogamizi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Dec 10, 2024 - 08:50
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF riravuga ko umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu usanze hakiri ibitaragerwaho, birimo no kuba abanyarwanda bose batarabasha gusobanukirwa amategeko abarengera.
kwamamaza
Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu usanze imiryango itari iya leta ivuga ko nubwo mu Rwanda iyubahirizwa ry’ubu burenganzira bwa muntu rifite aho ryavuye naho rigeze u Rwanda nk’igihugu cyahuye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, babona rugeze ku kigero cyiza cyo kubwubahiriza nubwo hataburamo imbogamizi nkeya zikizitira iyubahirizwa ry’ubu burenganzira nk’uko Maitre Andrews Kananga umuyobozi nshingwabikorwa w’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko abivuga.
Ati "u Rwanda ni igihugu cyabereyemo ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu ku kigero cy'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba uyu munsi ari igihugu cyiyubatse ayo mateka tukaba twarayavuyemo, ni urugendo rurerure ntabwo navuga ko twabigezeho 100% hari ibyo twumva byashyirwamo ingufu, uburenganzira bwa muntu buhera ku kumenya ko ubufite, mu giturage abaturage bagomba kwigishwa bakamenya uburenganzira kuko iyo wamenye uburenganzira ni nabwo umenya ko ugomba kubuharanira, tugomba kwigisha abaturage".
Mbonera Theophile, umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ari urugendo kandi rukwiye kugirwamo uruhare na buri wese.
Ati "ntabwo twavuga ko hari ibibangamiye cyane iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu ahubwo nuko ari urugendo, tugenda turushaho guteza imbere urwo rugendo, muri bimwe tugomba gukora hari ibisaba amikoro n'ubushobozi, ntabwo byose ariko twabigereraho rimwe ariko byanze bikunze ubushake burahari ndetse n'ubushobozi bugenda bushakwa buri gihe, hari no guharanira ko abantu bose bumva neza uburenganzira bwabo twese tugafatanyiriza hamwe ntibyitwe urugamba rwa leta gusa ahubwo rukaba urugamba rwa buri wese".
Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa tariki ya 10 ukwezi kwa 12 buri mwaka, hakarebwa aho igihugu kigeze mu kubahiriza uburenganzira bw'abanyagihugu ndetse hakanafatwa n'ingamba mu bikwiye kwongerwamo imbaraga .
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


