
Hagiye kubakwa ishuri ry’icyitegererezo ryitezweho guhindura ishusho y’ubuhinzi mu Rwanda
Oct 20, 2025 - 10:18
Mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, hagiye kubakwa Ishuri ry’icyitegererezo ry’ubumenyi ngiro mu buhinzi n’ubworozi (Center of Vocational Excellence -CoVE), ryitezweho kuzana impinduka zikomeye mu buhinzi bw’u Rwanda binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
kwamamaza
Iri shuri rizuzura mu myaka ine iri imbere, ibikorwa byo kuryubaka bikazatwara miliyoni 50 z’Amayero, ni ukuvuga hafi miliyari 84 Frw. Biteganyijwe ko rizafasha urubyiruko n’abahinzi kongera ubumenyi mu buhinzi bujyanye n’igihe, bunoze kandi burambye.
Iri shuri rizashyirwaho ku bufatanye na Repubulika ya Luxembourg binyuze mu mushinga ugamije kunoza ubumenyi butanga imirimo mu buhinzi bwa kijyambere (Improving Skills for Holistic Employment in Modern Agriculture-ISHEMA).
Nk’uko bisobanurwa, iri shuri rizaba rifite inyubako zigezweho, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi, ndetse n’ibidukikije byiza byo kwigiramo. Rizajya ritanga kandi amasomo n’amahugurwa y’igihe kigufi n’igihe kirekire, ribe n’ikigo cy’umusaruro aho abanyeshuri bazajya bimenyereza mu bikorwa bifatika byo guhinga no gutunganya ibikomoka ku matungo n’ibihingwa.
Eng. Paul Mukunzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), yavuze ko iri shuri rizafasha urubyiruko kugera ku buhinzi bwa kinyamwuga.
Yagize ati: "Ubu dushaka ko ubuhinzi bw’u Rwanda buba ubwa kinyamwuga. Abanyeshuri bazajya bigira mu ishuri bazahita binjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bufatika, bashobora no kwihangira imirimo biciye mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ijyanye n’igihe. Uyu mushinga wa ISHEMA uzagira uruhare runini mu guhindura isura y’ubuhinzi mu Gihugu.”

Yongeraho ko iryo shuri rizajya ritanga ubumenyi kuva mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza. Hazaba kandi hari n’inzu izajya ibikwamo umusaruro w’ibyakozwe n’abanyeshuri mu gihe utari wabona isoko.
Iri shuri rigiye gutangizwa mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko bitarenze mu 2050 hazaba hakorwa ubuhinzi n’ubworozi bugamije ubucuruzi ndetse bukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ni ku gihe ibyo bizaba bikorwa n’abahinzi–borozi babigize umwuga, bahuje ubutaka bwuhirwa busaga hegitari 600 000.
Muri Gahunda y’Icyerekezo 2050 cy'u Rwanda, ubuhinzi buzaba bwarubatswe mu buryo buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi bukoresha ubuhanga bugezweho mu gutanga umusaruro uhagije ku baturage b’u Rwanda bazaba basaga miliyoni 22 nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurihamibare mu Rwanda (NISR)
Biteganyijwe kandi muri icyo gihe, abaturage bazaba bihagije ku biribwa ku kigero cy'100%.
Ku ruhande rwa Luxembourg, George Ternes, uhagarariye abafatanyabikorwa, yavuze ko igihugu cye gikomeje gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije iterambere ry’abaturage binyuze mu burezi n’ubuhinzi bugezweho.
Yagize ati:"Twishimiye kuba u Rwanda ari igihugu gishyira imbere iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi. Iri shuri rizaba urufunguzo rwo guhanga imirimo no guteza imbere ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga. Tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika.”

Abaturage bo mu Murenge wa Busogo bavuga ko batewe ishema no kuba iri shuri rigiye kubakwa iwabo ndetse rikazafasha abahinzi- borozi kubona ubumenyi bugezweho bwo kongera umusaruro. Bavuga ko ibyo bizabafasha kwiteza imbere.
Umushinga ISHEMA uzashyira imbaraga mu buringanire n’iyinjizwamo ry’abantu bose, kugira ngo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bagire amahirwe angana mu mahugurwa no mu isoko ry’umurimo.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka iri shuri bizatangira vuba, kandi rikazaba ryuzuye mu myaka mike iri imbere. Rizajya rishyiraho uburyo bwo gusuzuma no gutanga impamyabumenyi ku bafite ubumenyi n’uburambe, ndetse rihuze amashuri n’inganda mu rwego rwo kuzamura umusaruro.
Iri shuri rizaba rimwe mu mashuri atatu y’Icyerekezo mu buhinzi azubakwa mu Rwanda. Iri shuri ruzubakwa i Musanze rigamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Iyi ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda bukava ku rwego rwa gakondo bukagera ku rwego rwa kijyambere.

@imvaho nsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


