
Hagiye gushyirwaho imihanda ya bisi mu kunoza ingendo mu mujyi wa Kigali
Sep 13, 2024 - 09:13
Abatwara n’abagenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali baravuga ko hagaragara ikibazo cy’ubucucike bw’ibinyabiziga mu muhanda ibituma bacyererwa kugera mu mirimo.
kwamamaza
Abagenda mu modoka rusange by’umwihariko mu mujyi wa Kigali baravuga ko hari amasaha bahura n’ubucucike bw’ibinyabiziga mu muhanda (Embouteillage cyangwa traffic jam) ibituma bakererwa mu mirimo itandukanye baba bagiyemo.
Umwe ati "bikunze kubaho mu masaha yo kujya ku kazi mu gitondo hagati ya saa moya na saa tatu n'amasaha ya nimugoroba kuva saa kumi kugeza saa kumi nebyiri n'igice izo ambutiyaje nibwo zikunda kubaho kuri zi modoka rusange ukabona ko abantu bari gutinda muri gare no kubyapa".
Undi ati "iyo habaye ambutijaye nk'umugenzi asabwa kugera kukazi ku masaha aba yarangije gukererwa".
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko mu gukemura iki kibazo cya embouteillage, hagiye kubakwa indi mihanda ndetse harimo n’inyura hejuru y’indi, nkuko Dusengiyumva Samuel, Meya w’umujyi wa Kigali abihamya.
Ati "hari gahunda tuzakomeza gushyiramo imbaraga yo kubaka imihanda, ni umushinga dufite wo kubaka imihanda no kunoza amasangano y'imihanda ariko hariho no kunoza ayo masangano, hari ahantu tuzi hakunda kuba umuvundo w'imodoka aho hantu hose turifuza kuhubaka dufatanyije na Minisiteri y'ibikorwaremezo ko dushyiraho inzira zinyura hejuru abandi bakanyura hasi ku buryo abantu babasha kubisikana bityo bikagenda neza".
Gusa ariko mu gushakira umuti urambye ikibazo cya embouteillage by’umwihariko ku batega imodoka rusange ngo hazanashyirwaho imihanda yihariye igenewe imodoka rusange, ibi byemezwa na Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.
Ati "hagamijwe kunoza serivise zo gutwara abantu mu buryo rusange umujyi wa Kigali hazashyirwaho imihanda yihariye izajya ikoreshwa na za bisi, hazanatangizwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kuyobora ibinyabiziga mu mihanda hagamijwe kugabanya ubucucike mu masaha akunze guhurirwamo n'ibinyabiziga byinshi".
Niyigena Jackson umushoferi wa bisi mu mujyi wa Kigali, asanga iyi mihanda iramutse ishyizweho byaba igisubizo ku bagenzi bagenda muri izi bisi.
Ati "haramutse hashyizweho imihanda y'imodoka rusange kuko arizo ziba zijyana abantu benshi kukazi byajya bifasha abantu ntibakererwe, usanga uri kubyigana n'imodoka zindi z'abantu ku giti cyabo kandi wenda hari imodoka irimo umuntu umwe ugiye kukazi ku giti cye ariko niba ufite abantu 70 niba muri bisi 5 zahezemo mufite abantu 350 mujyanye ku kazi ugasanga ni ikibazo kuri ba bantu bari bukererwe akazi no kuri babanyeshuri bashobora gukererwa ishuri".
Ibi Niyigena Jackson anabihurizaho n’abakora ingendo mu modoka rusange.
Umwe ati "imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange buriya zifite imihanda yazo zinyuramo cyane cyane babitekereje muri ya masaha ambutiyaje zikunze kuba zihari, ya masaha abantu bakunze kuba bari muri gare, iyo gahunda ishyizweho ikanozwa ikanihutishwa byaba ari byiza".
Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bikunze kugaragaramo ubucucike by’ibinyabiziga niho hazubakwa amasangano mashya ndetse n’imihanda inyura hejuru y’indi hagamijwe kugabanya ubu bucucike no kunoza ingendo mu mujyi wa Kigali.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


