Turi gushaka ko za kaminuza zitajya kure y'ibitaro ahubwo ibitaro bihinduka amashuri yo kwigishirizamo - Dr. Nsanzimana Sabin

I Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri ihuje abayobozi ba za kaminuza zigisha ubuvuzi muri Afurika ahari kurebwa uko hazamurwa ireme ry’ubuvuzi bwigishwa bukajyanishwa n’igihe, binateganyijwe ko iyi nama izanashingirwamo ihuriro ry’izi kaminuza mu rwego rwo gusangira ubumenyi bugezweho mu buvuzi.

kwamamaza

Kuba Afurika yugarijwe n’ikibazo cy’ubucye bw’abaganga n’abakiri mu mashuri y’ubuvuzi hakaba hari abiga indwara zitibasira benshi ni kimwe mu biri kwigwaho mu nama ihurije amakaminuza yigisha iby’ubuvuzi muri Afurika i Kigali.

Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko hashyirwaho ihuriro ry’aya makaminuza hagamijwe gusangira ubumenyi no kwita ku ndwara zugarije benshi.

Ati "icyo twaganiriye harimo uburyo amashuri akorana cyane akigisha agamije gukemura ibibazo biri mu baturage cyane cyane mu buvuzi, mbere yuko utangira n'ishuri ukwiye kureba ngo ni ibihe bibazo bihari, ni ubuhe burwayi buhari kugirango abe ariyo mashuri dushyiraho azabashe gusohora abanyeshuri bajya kuvura abaturage (..........) abantu bakeneye ubuvuzi busaba ko umuntu niba agize ikibazo ku mubiri igufa rikavunika akabagwa (........)"   

Akomeza agira ati "barava ahangaha bashyizeho ihuriro ry'amashuri yigisha ubuvuzi ariko noneho bagashyiraho uburyo bwo kwigisha buhuriweho, ntusange bamwe bigisha biri hasi abandi bigisha biri hejuru kuko uwo bazahuriraho ni umuturage umwe". 

Abanyeshuri biga iby’ubuvuzi, bavuga ko bagihura n’inzitizi zitandukanye harimo n’iz’abarimu kuko baba bari no kwita ku barwayi.

Umwe ati "abanyeshuri bakenera kujya kwimenyereza mu bitaro bitandukanye bya kure rimwe na rimwe nta mikoro bikaba byabagiraho ingaruka mu myigire".   

Undi ati "turi kwiga Ubuforomo, niba Abaforomo ari bake duhura n'inzitizi zuko tubura abatwigisha, umwanya wo kukwigisha aba ari gufasha umurwayi".    

Dr. Sabin Nsanzimana, akomeza avuga ko mu gucyemura ibibazo nk’ibi hari kurebwa uko amashuri y’ubuvuzi yakegerezwa ibitaro ndetse aho bishoboka ibitaro nabyo bigakora nk’amashuri.

Ati "mu bitaro ubwaho hakwiye kuba ari ishuri ryigishirizwamo kugirango na wa mwana wiga ubuvuzi amenyere ubuzima bwo mu bitaro, amenyere abarwayi abatinyuke, atinyuke ibyo akora, ubuvuzi ni ibintu byo mu ngiro ntabwo ari ibintu uzagenda ngo uvuge amagambo gusa, ugomba kubikora, kubitangira kare nibyo byiza ni nabyo turi gushaka ko za kaminuza zitajya kure y'ibitaro ahubwo ibitaro ubwabyo bihinduka amashuri yo kwigishirizamo".        

Imibare igaragaza ko umugabane w’Afurika by’umwihariko iyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yihariye 25% by’indwara zigaragara ku Isi yose, ni mu gihe Afurika yo ifite 3% gusa by’abaganga bari ku Isi, inama nk'izi zikaba zigamije kureba uburyo ibibazo nk'ibi byajya bikemurwa n'inzego z'ubuzima mu bihugu bya Afurika.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 25, 2025 - 10:25