Hagiye gushyirwaho amabwiriza mashya akuraho inzitizi n'ibyuho biri mu butabera bw'abana

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yatangaje ko hari mbanzirizamushinga y’amabwiriza ya Perezida w'urukiko rw'Ikirenga ikubiyemo ibitekerezo by’inzego zose zirebwa n’ubutabera bw’umwana, igomba kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza mbere yo gutangira gukurikizwa. Ni amabwiriza mashya yitezweho gukuraho inzitizi n’ibyuho byagaragaraga mu butabera bw’abana. Ni mu gihe Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kivuga ko uburenganzira bw'umwana bugomba kubahirizwa, aho agomba guhanwa kandi yasobanuriwe.

kwamamaza

Aya mabwiriza mashya yitezweho gufasha abana kubonera ubutabera ku gihe ndetse bakagororwa aho gushyira imbere kubahana. 

Mutabazi Harrison; Umuvugizi w'inkiko mu Rwanda, avuga ko ayo mabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afite intego yo gushyira hamwe inzego z’ubutabera bw’abana, kugira ngo habeho ubufatanye mu kurengera umwana haba mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha no mu nkiko.

Hitiyaremye Alphonse; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Wungirije, yavuze ko aya mabwiriza ari ay’ingenzi kuko yubahiriza ihame ryo kugorora umwana aho kumuhana bikabije.

Ati: “Turi kwimakaza ubutabera bugamije gufasha umwana kwisubiraho, si ukumushyira mu gihano cyamubabaza.”

Ibi byagadutsweho mu gihe urwego rw’Ubucamanza rwatangaje ko rugiye kuvugurura uburyo abana baburanishwa mu nkiko, nyuma yo kugaragara ko  hari aho uburenganzira bwabo butubahirizwa, harimo no kuba bamwe bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Monique Mukamana, umukozi ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), asobanura ko umwana agomba gukosorwa aho guhanwa.

Yagize ati:“Umwana ntabwo tumuha ubutabera buhana kuko ntabwo ari punitive. Ntabwo tumuhana ahubwo dushaka ngo tumugorore. Kuko niyo minsi 15 tuvuga ngo yagiyeho, ntabwo iba 30 kuko akenshi akora icyaha aniga. Hari ibindi dushaka ngo ajyemo, akore bijyanye n'uburenganzira bwe noneho azakure ari umuntu utekanye."

Avuga kandi ko ibyo bigomba no kujyana no kumusobanurira amategeko kugira ngo yige kumenya icyaha yakoze n’ingaruka zacyo.

Ati:" Rero iyo ari ukamusobanurira nayo mategeko, ukamubaza, ukanamuhana kandi igihano buri gihe si ugufunga kuko wamuha n'igisubitse. Ariko niba ari nk'umwaka cyangwa amezi atanu... ukamusobanurira akaba abizi, akavuga ngo nubwo bampaye amezi atanu, icyenda...nongeye kugwa mu cyaha nahanwa. Aho aba yabyumvishe, hamwe akeneye no gusobanurirwa. Kuko aba yabisobanukiwe akabimenya ntabwo yongera kuko aba azi ko bigize icyaha n'ingaruka byamugiraho."

Nubwo iki gikorwa cyitezweho guhindura uburyo abana babonwa n’ubutabera mu Rwanda, Mukamana avuga ko hari inzitizi cyangwa ibyuho bibaho bitewe nuko aba adafite gikurikiranwa. Ahamya kandi ko bigirwamo uruhare n'uko sosiyete nyarwanda yumva kandi igafata umwana.

Ati: “Umwana ni ikiremwamuntu gifite uburenganzira nk’ubwacu. Iyo amategeko yubahirijwe kandi asobanuriwe, arakosora kandi akakura afite ubumenyi n’uburere bukwiye.”

Mukamana yongeyeho ati:"Akenshi mbona aho bipfira, abantu bafite ubumenyi: ari mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha n'abacamanza ahubwo ni kwa kundi umwana bakimwumva nk'umwana nyine. Umwana ni ikiremwamuntu gifite uburenganzira nk'ubwacu twese nubwo hari ubwo yihariye bitewe nuko ateye. Ariko muri society, numva biterwa n'umuco, kumva ko ikirego cy'umwana wakoze icyaha, nzakiburana, nzaba ngisoma, cyane ko we aba adafite umuntu umwirukira kuri icyo kibazo. Akaba adafite umuntu, n'ababyeyi be rimwe na rimwe badasobanukiwe n'icyo umwana yakoze niba azanagihanirwa."

Yongeraho ko " Ikindi, mbona ari no kudakurikiza ayo mategeko neza, ariko bikajyana na kwa kundi bamubona. Niyo mpamvu nka NCDA tuvuga tuti 'umwana afite uburenganzira nibwubahirizwe, ahabwe ibyo bumwemerera nawe yumve abyishimiye."

Mu gihe ibi byose byakosorwa ndetse umwana akigishwa amategeko  akanagororwa bishobora kuzamura  umutekano n’imibereho yabo muri society ndetse bikabarinda isubiracyaha, ahanini riterwa no kutamenya, cyane ko abenshi mu bana bakora ibyaha barimo n'ababa barabuze uburere n'ubumenyi.

 Nov 25, 2025 - 15:38