“haba hari imbogamizi ihari?”Abadepite ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agena ibindi bihano bitari ugufunga

Abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside mu nteko ishingamategeko baribaza impamvu mu magororero na za kasho hakigaragara ubucucike kandi hari andi mategeko ashobora guhana abakoze ibyaha hatabayeho gufunga gusa. Urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko mu mikorere haba hatagambiriye gufunga ahubwo n’inzira zose zikoreshwa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa kane ku ya 23 Mutarama (01) 2025, ubwo abadepite bagize iyi Komisiyo mu nteko ishingamategeko bagiranaga ibiganiro n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, n’urwego rw’ubushinjacyaha bukuru, NPPA, ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’igihugu cy’uburenganzira bwa muntu 2023-2024.

Ibibazo byagaritsweho birimo ibyagaragaye mu magororero, aho abadepite bagize iyi komisiyo bagarutse ku bucucike buri muri za kasho n’amagororero mugihe hari ubundi buryo bwakoreshwa mu guhana abantu hatabayeho gufunga gusa.

Umwe mu badepite yagize ati: “ikijyanye n’uburyo hakwirindwa ubucucike mu magororero, hari itegeko rigena ibindi bihano bishobora guhabwa abakoze amakosa hatabayeho gufunga gusa. Ese ko umuntu abona ibikubiye muri iryo tegeko bitubahirizwa nkuko biri, haba hari imbogamizi ihari?”

Undi mudepite yunzemo ati: “hari nk’aho abantu 24 bagiranye amasezerano n’umushinjacyaha ajyanye n’ubwumvikane burebana no kwemera icyaha, icyo twita pre-bargaining. Ariko aba bantu 24 bakaba bavuga ko bakatiwe n’inkiko kubera kutayasobanukirwa. Ndagira ngo muduhurize iyi gahunda inateganijwe mu mategeko muri procedure penal mu ngingo ya 26 ivuga ko niba ari icyaha kidahanishwa igihano kitagera ku myaka 5 mushobora kugira aya masezerano y’ubwumvikane yo kwemera icyaha.”

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uburyo bwose bukoreshwa, nk’uko Angelique HABYARIMANA; umushinjacyaha mukuru, abitangaza.

Yagize ati: “mu bushinjacyaha bukuru twakiriye amadosiye agera ku 90 493 ariko izaregewe inkiko ni 46 018, bingana na 49%. Izashyinguwe ni ukuvuga hakoreshejwe ubwo buryo bundi butari ubwo gutwara mu rukiko cyangwa mu bundi buryo cyangwa ku mpamvu z’ibimenyetso bidahagije. Izo mvuga zashyinguwe by’agateganyo zingana n’ibihumbi 44 061, bingana na 51% by’amadosiye yose yakiriwe.”

“ icyo iyi mibare ivuga ni iki? Igaragaza ko n’ubusanzwe mu ngamba cyangwa mu mikorere ihari ikigambiriwe ntabwo ari ugukurikirana abantu bafunze ahubwo hari n’abakurikiranwa badafunze, hakaba ndetse n’abantu bakemura ibibazo cyangwa amakimbirane hatagombeye kwitabaza urukiko ngo abantu barege urubanza rucibwe hanyuma umuntu afate igihano.”

Imibare y’ubushinjacyaha igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 13 bakoze ubwumvikane badakurikiranye inzira zisanzwe zo mu nkiko, harimo gutanga ingwate ugakurikirwanwa uri hanze, gufungurwa by’agateganyo  n’ibindi.

Mu bindi byagarutsweho, harimo n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Jan 24, 2025 - 13:26