
Gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zitari izo guturwamo ahagenewe imiturire byahagaritswe by’agateganyo
Aug 7, 2025 - 15:24
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka inzu zitagenewe guturwamo mu duce twahagenewe imiturire.
kwamamaza
Iki gikorwa kizamara amezi abiri, ivuga ko kigamije gusuzuma uburyo ubutaka buri gukoreshwa muri iki gihe, no gutegura amabwiriza mashya asobanutse ku ikoreshwa ry’ubutaka.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr Gasore Jimmy, yavuze ko hari ahatangwa impushya zemerera abantu kubaka inzu z’ubucuruzi, amashuri, insengero, n’andi mazu adafite aho ahuriye no guturwamo, mu duce twagenewe imiturire, bikabangamira imikoreshereze y’ubutaka, ahari
Yagize ati: “Hashyizweho irengayobora, aho ahantu bashobora kuba hatuye abantu benshi bikaba ngombwa ko bagira inzu y’ubucuruzi, aho bagura umugati cyangwa biyogosheshereza. Aho umuntu yemerewe gusaba uruhushya akemererwa gukora icyo aho hantu hatagenewe mu by’ibanze."
Agaragaza ko hari impushya zitangwa ngo hubakwe izo nzu ariko zikoreshwa mu buryo butanoze bikabangamira igishushanyo mbonera.
Ati: “Aho usanga ahantu hari haragenewe imiturire harimo gukoreshwa mu bindi birimo ubucuruzi, muri serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, utubari n’ibindi.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko guhagarika ibi byangombwa by’agateganyo muri aya mezi abiri bigamije gusesengura imikoreshereze y’ubutaka iriho ubu, gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko no gutegura amabwiriza asobanutse kandi ashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.
Abamaze guhabwa bene ibi byangombwa, iyi minisiteri ivuga ko hari gusuzumwa niba byakoreshwa. Inavuga ko n'irengayobora rizakomeza kubaho ariko bikazakoranwa ubushoshozi bwimbitse.
Ubusanzwe ibi byangombwa bidasanzwe bizwi nka overlay permits, bisabwa ahantu hakunze kugira ibikenewe byihariye nko hafi y'ibibuga by'indege, ahari amateka n’umurage, cyangwa ahafite imiterere y'ubutaka idasanzwe: nko mu misozi ihanamye.
Bene aha hantu haba hafite amabwiriza yihariye yoyongera ku yari asanzwe mu rwego rwo kurinda cyangwa kuhayobora ibikorwa by'iterambere. Ibyamgombwa byihariye bitangwa byemezwa n’inzego zibishinzwe nka One Stop Centre z’Uturere cyangwa Umujyi wa Kigali, nyuma yo kugisha inama inzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) na RDB.
Ku rundi ruhande, MININFRA yatangaje ko iri hagarikwa rireba abafite ubutaka cyangwa abashoramari bari gusaba kubaka inzu zitajyanye n’imikoreshereze yemewe n’Igishushanyo mbonera cy’Akarere. Ariko abasaba ibyangombwa bihuye n’imikoreshereze yemewe bo ntibarebwa n’iri hagarikwa.
Ibi bitangajwe nyuma y'igihe gito Minisitiri Gasore avuze ko itangwa ry'ibi ryangombwa n'uko bikorwa biashobora guha icyuho ruswa, bityo hari gutegurwa uburyo byajya bitangwa bitanyuzwe mu maboko y'umuntu umwe.
@igihe, Imvaho
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


