
Guca ingengabitekerezo mu rubyiruko bigomba guhera ku bo bafatiraho urugero
Apr 10, 2025 - 13:30
Abakora mu isanamitima, ubumwe n'ubudaheranwa baravuga ko kugirango ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi icike mu rubyiruko, abafatirwaho urugero bakwiye kubanza kuyivurwa, bakabona kubera urugero rwiza abana bato. Ni nyuma yaho muri iyi Ntara hagaragariye ingero zayo kuri bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye.
kwamamaza
Imyaka 31 irashize jenoside yakorewe abatutsi 1994, ihagaritswe ndetse abayigizemo uruhare bakabihamywa n'inkiko barabihaniwe, yewe bamwe barimo no gusoza ibihano bahawe.
Agaruka ku ruhare rwe muri jenoside, umwe mu basoje ibihano waganiriye n'Isango Star, yagize ati:" icyo gihe nagiye mu gitero cyahigaga abatutsi."
Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi, himakazwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda, n'iy'ubumwe n'ubudaheranwa ariko uko iminsi ishira indi igataha, hagenda haboneka ingero z'abafite iyo ngengabitekerezo, ndetse no mu bato.
Urugero: nko mu ntara y'Amajyepfo, iherutse kugaragara mu bigo by'amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyamagabe. Ntawiheba Erneste wagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, utuye mu Karere ka Nyanza, avuga ko ababyiruka bari bakwiye kwima amatwi iby'urwangano bakimakaza urukundo.
Aganira n'Isango Star, yagize ati:" abana bari kubyiruka rero ni ukubatoza nkuko nanjye natojwe gusaba imbabazi ngahinduka mushya. Nanjye ndashaka ko abana bacu bagira uburere bwiza, bakazakurana umurava wo gukunda igihugu n'abagituye."
"Ndetse bakanakunda bene Data bampaye imbabazi hamwe n'abana babo, imiryango ikaba imwe. Bana mubyiruka, ibyo ari byo byose ntabwo mwakora ibyo twakoze turi babyeyi banyu. Ibyo twakoze ni bibi, mwe ntimuzabikurikize, ahubwo muzafate uburere bwiza, ubuvandimwe n'ubunyangamugayo, mubikurane."

UWIZEYE Jean de Dieu ukora mu mushinga w'isanamitima, ubumwe n'ubudaheranwa mu turere 5 two hirya no hino mu gihugu, avuga ko kugirango ingengabitekerezo ya jenoside icike burundu, bikwiye guhera ku baha urugero abana. Abo barimo ababyeyi, abarezi ku mashuri, abanyamadini n'amatorero.
Ati:"ikindi gikomeye tugenda tubona ni uko hari abarogora ariko abandi bakongeramo ubundi burozi. U Rwanda ruratanga umuti rukabibura, abandi bakongera bagashyiramo imbuto. Birasaba ko tubyigaho neza, tukareba ubukana by'ingengabitekerezo twanduzwa, tugashyiramo imbaraga cyangwa umuti uruta kure ubukana bw'ingengabitekerezo tugenda twanduzwa hirya no hino."
"Urubyiruko rufite abarimu barwigisha, ababyeyi barurera, abanyamadini barugeza ku Mana. Hari abihishe bageze mugihe cya identification. Abana bari muri identification nibarebe imyitwarire yabo. Burya umwana wagize ingengabitekerezo ni uko uwo areberaho inshuro nyinshi aba ayifite. Nitugira imyitwarire myiza itarangwa n'ingengabitekerezo, nabo bazakira. Kuko byanga bikunda muzi ibibazo biri mu rubyiruko, nta ruhare na ruto babifitemo ari nayo mpamvu tugomba kubishakira mu bakuru."

Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha rugaragaza ko ijanisha hafi 40% ry'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibifitanye isano na yo, bikorwa mu kwezi kwa Mata, bityo abanyarwanda bakwitwararika kuri ibyo byaha.
RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


