Gitega: Abashyizwe mu manegeka n'imihanda barifuza gufashwa

Abatuye mu murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali ahakozwe imihanda ijyanye no guca akajagari no kwihutisha iterambere bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi, bagaragaza ko batuye mu manegeka kandi ko ahasigaye ubwo basenyaga amazu yabo ntibimurwe bitazorohera bamwe kuhavugurura bijyanye n'igihe, bakaba basaba ko banahabwa ibyangombwa byabo kugirango bajye basorera ahasigaye.

kwamamaza

Mugihe umujyi wa Kigali watangizaga gahunda yo kuvugurura no guca utujagari mu miturire hagakorwa imihanda mu duce 4 two mu mujyi wa Kigali, no mu murenge wa Gitega urimo mu haciwe umuhanda.

Abaturiye uyu muhanda, bavuga ko nubwo watumye iterambere ribageraho ariko watumye batura mu manegeka ndetse bakanemera ko amazu yabo yasigaye adakwiye kuba mu mujyi wa Kigali, bakavuga ko amazu yasigaye atuma hasa nabi nayo bababarira bakahava ku badashoboye kuvugurura cyangwa se bakagurisha.

Umwe ati "ndi mu bantu bafatiye igice kimwe ariko iyo urebye ubona nanjye nsa nkaho ndi mu manegeka, ndi ku muhanda kandi amazu nanjye yasigaye ntagaragara neza, nanjye ndi mu bantu bafite impungenge zuko ejo ntashobora kubona ubushobozi bwo kuvugurura, iyo inzu bayikwishyuye bagasenya hakagira igice gisigara wowe muturage nta burenganzira ugifiteho".        

Undi ati "narimfitemo amazu 5 barahasenya, basenya ahakwiye kujya umuhanda izindi zo mu gikari zirasigara, ubu turi hejuru ku mukingo, baradusoresha, icyo bakora nuko baduha ibyangombwa bakatwemerera gusana abatabishoboye bakaba bagurisha".     

Uyu mushinga wa Guverinoma y'u Rwanda iterwamo inkunga na Banki y'isi hagamijwe kongera ibikorwaremezo no kuvugurura Umujyi wa Kigali, niwo uri kubafasha gutuma nta muturage uzasigara mu manegeka, ariko n'umuturage bikamusaba gushyiraho ake akavugurura aho yasigaranye hadasenywe.

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w'umujyi wa Kigali ati "tuributsa abaturage ko habaho gukosoza imbibi z'ikibanza kandi bikorwa n'ikigo cy'ubutaka, iyo tumaze kuzana ibikorwaremezo bituma ahantu hahinduka ahantu heza icyo gihe biba bisobanura ko abatuye ako gace aribo dushishikariza gutangira gusukura agace kabo bakahahuza n'ubwiza haba hatangiye guhabwa ku bijyanye n'igishushanyo mbonera". 

Akomeza agira ati "iyo hari abantu basa naho basizwe mu manegeka n'umuhanda, hari umushinga uri gukorwa n'abadutera inkunga icyo gihe bahabwa ingurane bakahava, umuntu ashobora kuba yasigaye mu manegeka kubera ko umuhanda utararangira kubakwa igihe bizaba birangiye kubakwa atazaba akiri mu manegeka, hari komite twashyizeho igizwe n'abaturage bo mu Gitega izarekeraho gukora aruko nta muturage numwe urenganyijwe cyangwa se usizwe mu bibazo".       

Muri rusange, ibikorwa byo kunoza imiturire mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali bizatwara miliyoni 40 z'amadolari, ni ukuvuga akabakaba miliyari 40 z'amanyarwanda, uyu mushinga ni nawo ukubiyemo na gahunda yo kuvugurura imijyi 6 yunganira Kigali izatwara miliyoni 160 z'amanyarwanda.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Feb 27, 2025 - 09:58