Gisagara:Barashinja ubuyobozi kubahohotera no kubima serivise wemerewe n’amategeko!

Bamwe mu batuye aka karere baravuga ko babayeho nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kuko uganiriye n’itangazamakuru ahohoterwa ndetse akanimwa serivisi yemerewe n’amategeko. Ubuyobozi bw’Akarere burabihakana, bukavuga ko ababivuga ari abatanyurwa n’abafite ingeso mbi zirimo iz’ubujura.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nyuma yo gutambutsa ibitekerezo byabo mu itangazamakuru, biganjemo abagaragaza ibitagenda biba bitakozwe n’ubuyobozi.

Barimo kandi n’abahamagara ku maradiyo bazwi nk’abambasaderi baba bagaragaza ibibazo biri aho batuye.

Aba baturage bavuga ibyo bibagiraho ingaruka zirimo no kwimwa serivisi bemererwa n’amategeko, bagasanga ari kubuzwa uburenganzira bwabo. Basaba ko ababikora babihagarika.

Mu kiganiro bamwe bagiranye n’Umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “Hano biba bigoye kuko urabavugisha noneho abayobozi bakubona bakakurakarira ngo wavuze ibitari byo. Nk’ubu hari ubwo haba inama noneho hakaza nk’abo banyamakuru, wajya utera urutoki ngo uvuge ikikurimo abayobozi bakakubwira ngo ceceka, ukabuzwa uburenganzira, ugasanga ntivuze ikikurimo (…)”

“baba bashaka kugaragara neza ngo babone amanota kandi bafite amakosa! Mwadukorera ubuvugizi ibyo byose bakabireka noneho bakareka umuntu akavuga, ntitujye tuniganwa ijambo.”

Undi ati: “ nk’ubu waje mu baturage nta bayobozi bahari, dushobora gutandukana noneho najya gusaba serivise kayimwa kubera iyo mpamvu! Turasaba ubuvugizi…”

Ibi kandi bigaragara iyo bamwe mu batuye aka karere ka Gisagara babona umunyamakuru ufite micro bagahitamo gukizwa n’amaguru kugira ngo ubuyobozi butabareba nabi, nk’uko uyu yabigenje.

Ubwo yagendaga ahunga micro, yagiraga ati: “namwe nimugende muyatange!ahubwo ubu ndamanukana…abayobozi bakureba nabi, biba bibangamye kuko tubuzwa uburenganzira.”

Ubwo Habineza Jean Paul; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabazwaga iby’abaturage banyuza ibitekerezo byabo mu itangazamuru bagahohoterwa, yabihakanye.

Yagize ati: “ibyo ntabwo aribyo kuko nta muturage ubujijwe kugira icyo avuga, kuko muri Gisagara, umuturage yahawe ijambo kandi ninawe ugombwa uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu…. Nk’ubuyobozi bw’Akarere bumenye uwo muntu natwe twamwihanira….”

Avuga ko abaturage babivuga babiterwa no kutanyurwa ndetse n’abafite ingeso mbi zirimo iz’ubujura.

Ati: “Hariho abaturage baba batanyurwa, warabibonye hari n’igihe umukuru w’igihugu ajya ahantu noneho ugasanga umuntu aciriwe urubanza ntanyurwe ahubwo agashaka gusebya ubuyobozi, ni ikibazo!”

“Cyangwa ugasanga ni abantu basaba ibintu bidashoboka. Ujya wumva nk’umuturage uvuga ati ‘njyewe ndi mu cyiciro cya 3 ariko ndashaka kujya mu cya kabiri! Ibyo bibazo byose biba bidashoboka hari igihe bitera umuntu kuvuga nabi cyangwa akiaba ari umuntu w’igisambo, w’umujura. Abo nk’abo iyo bafitanye ibibazo n’ubuyobozi bubakurikirana ku byaha bakoze, birumvikana ntabwo yavuga icyiza. Uwahura n’icyo kibazo babitubwira, kuko n’icyo ubuyobozi bwisumbuye buberaho.”

Ubusanzwe Itegeko nshinga ry’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 38, igena ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuri buri munyarwanda.  Itangazamakuru rikaba  ari umwe mu miyoboro rigena ko byanyuzwamo.

Ari naho aba baturage basaba ko inzego bireba zabafasha kubaho bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo batikanga guhohoterwa na bamwe mu bayobozi.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Feb 17, 2023 - 15:01