Gisagara:Abacururiza mu isoko ryo mu Mburamazi barasaba kugabanyirizwa umusoro bakwa.

Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu Mburamazi barasaba ko umusoro w'ibihumbi bitatu bacibwa wagabanywa kuko utajyanye n'isoko bakoreramo cyangwa icyashara babona.

kwamamaza

Ubusanzwe isoko ryo mu Mburamazi isoko rirema rimwe mu cy'umweru, rikaba riherereye mu Murenge wa Kansi. Ni isoko riremera ahantu hahanamye, ndetse ntirisakaye kandi umubare munini w'abarirema batandika ibicuruzwa byabo hasi.

Abarikoresha bavuga ko umuntu wese urirema arizanyemo ibicuruzwa asabwa gutanga umusoro w'ibihumbi bitatu.

 Bavuga ko ku ruhande rwabo bashingiye ku ngano y'ibyo binjiza, babona ayo mafaranga ari menshi. Uretse kubakenesha, abandi bagahomba bakarivamo, bavuga ko nta kindi baritegerejemo.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, bavuga ko uwo musoro wagabanwa ukagera ku gihumbi wahozeho kuko uwo musoro uzamurwa batigeze babimenyeshwa!

Umwe yagize ati: “ikibazo dufite ni imisoro! Dusora ibihumbi bitatu ku kwezi, tugasora nk’abo mu isoko ryo mu mujyi kandi twebwe dukora rimwe mu cyumweru, bo bagakora iminsi yose!”

Undi ayi: “ umusoro nawo bakagombye kuwuvugurura! Ubu barimo kutwishyuza ibihumbi bitatu kandi n’isoko ritubakiye! Kandi ni isoko rirema rimwe mu cyumweru! Wumvishe ko rirema rimwe mu cyumweru, bara ngo ni kangahe mu kwezi hanyuma umbwire nawe amafaranga waba utanga! Bakagombye kudukaturira kuko dukorera no mu isoko ridasakaye, nibura bagasubiza ku gihumbi. Bigeze rimwe gushyira ku gihumbi ariko ntibyongeye gukunda.”

“ imisoro irabangamye! Dukora kane mu kwezi, ubwo aho itaba ibangamye ni hehe? Kuyabona nicyo kibazo! Watinda gatiya machine nayo ikaba igukubiseho amande! Icyifuzo ni uko imisoro yagabanuka tukabigendanamo neza.”

Aba baturage bakoresha iri soko ryo mu Mburamazi bavuga ko bagerageje kubaza inzego zibishinzwe zigasa n’izitana bamwana, bigatuma bahabwa guhitamo!

Umwe ati: “twasaba ubuvugizi kuko twebwe twabuze umuntu wabudukorera ubuvugizi ngo kino kibazo gikemuke. Twabajije mu Murenge, Umurenge uratubwira ngo ni RRA. RRA iratubwira ngo ni Umurenge n’Akarere, ngo nibo baba bazi iby’iyo misoro. Ngo uzumva adashoboye gukora azandike asezera!”

Ku rundi ruhande, KIMONYO Innocent; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kansi, ari nawe wakanagize uruhare runini mu gukorera ubuvugizi abaturage ayobora bitewe n'uko azi neza agace isoko riremeramo, avuga ko badakwiye kwinubira umusoro kuko washyizweho byizweho.

Yagize ati: “umusoro ni ngombwa keretse umuntu atumva gahunda yuko yakwa umusoro. Ibyo ngibyo bagomba kugendera ku mabwiriza ariho, amafaranga ababa bayinjije, rero bagomba no gusora.”

“ nta mpamvu bari kuvuga ko umusoro ari mu nini kandi ...yiyongereyeho 1000Fr ntabwo ari amafaranga menshi. Rero umusoro tugomba kuwushyigikira...ntabwo twareka umusoro kandi urabagarukira, kuko barebye ibikorwa bitandukanye bakorerwa babona akamaro k’umusoro.”

“ ndumva icyo cy’umusoro nta kindi nakivugaho kuko urebye naho ibihe bigeze, urumva hashize imyaka ....niba yariyongereye igiciro cyaba ari icyo rwose!”

Gusa abaturage bakomeza gusaba ko iby'uyu musoro wazamuwe byazasusumwana ubushishozi bigendanye n'imibereho yabo, bityo abarema iri soko riri mu rugabano rw'akarere  ka Huye ku gice cy'akarere ka Gisagara, bagasora umusoro ariko ujyana n'ibikorwaremezo isoko ryakabaye rifite bitari ugutanga amafaranga batinjiza ndetse banakorera ahantu habi.

 Oct 9, 2023 - 18:58