Gisagara - Kigembe: Babangamiwe no kugira umuyoboro w'amazi udakora

Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe, abaturage bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze igihe kirekire nta mazi bagira nyamara bafite umuyobora wakayabazaniye ariko ukaba umaze igihe warapfuye.

kwamamaza

Muri uyu murenge by'umwihariko abo mu kagari ka Gatovu, abaturage bavuga ko hari n'aho bibasaba gukora urugendo rurerure kugirango babone amazi nayo atari meza, kuko bibasaba kuyavoma mu mubande aho n'udashoboye kujya kuyavoma kubw'intege nke bimusaba ikiguzi cy'amafaranga ari hagati ya 250Frw na 300Frw ku ijerekani, nayo atorohera buri wese kuyabona.

Aba baturage bafite ikibazo cyo kubona amazi meza, nyamara ngo barubakiwe umuyoboro uyabagezaho ariko ugira ikibazo batamenye bayabura burundu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigembe, Muhire David, avuga ko ikibazo cyabaye ku muyoboro w'amazi uyu wabo wayakuragaho wo mu karere ka Nyaruguru, kandi ikibazo kirazwi yewe ngo cyanatangiye gushakirwa umuti.

Ati "umuyoboro wavaga muri Nyaruguru i Nyabimata wagiye ugira ibibazo bitandukanye, harimo n'ubuke bw'amazi ariko byose ubuyobozi bw'akarere burabizi kandi bwashatse n'ikindi gisubizo kirambye, hari umushinga w'amazi ugiye gutangira muri kano gace kandi mu gihe cya vuba, uzaba igisubizo". 

Imibare igaragaza ko aka karere ka Gisagara, kageze ku gipimo cya 88.8% mu kwegereza amazi meza abaturage. Ni mugihe kuri m3 350 zikenewe muri aka karere, izigera kuri 240 arizo ziboneka zingana na 68.5% bitewe n'uko hari imiyoboro yagiye yubakwa ariko ikaba idakora irimo n'uyu abaturage bagaragaje.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Mar 31, 2025 - 10:22