Gisagara: Barishimira ko begerejwe serivise zo kuboneza urubyaro

Mu karere ka Gisagara, ubuyobozi buravuga ko ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'ikigo cy'Ububiligi gishinzwe iterambere (Enabel) bwafashije kuzamura imibare y'ababoneza urubyaro mu buryo bwa kizungu yiyongereye igera kuri 60% bavuye kuri 49%.

kwamamaza

Mu karere ka Gisagara, mu mirenge 13 ikagize kugeza ubu hari ibigo Nderabuzima 14. Muri ibi, 8 ni iby'abihayimana Gatolika, bidatanga serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu, kuko byo bigira inama abazishaka gukoresha uburyo bwa kamere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dusabe Denise ashima cyane Enabel yafashije ababyeyi kubona izo serivisi, aho bubakiwe amavuriro yo ku rwego rwisumuye azitanga.

Ati "turashima ubuyobozi bw'igihugu cyacu mu bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye ari naho twabonye natwe ibikorwa bitandukanye Enabel yagizemo uruhare cyane cyane aho dufite ibigo nderabuzima bicunzwe n'abihaye Imana, abo kubera ko batagombaga gutanga izo serivise, ku bufatanye na Barame ayo mavuriro y'ibanze yabashije kongererwa ubushobozi, adufasha gutanga izo serivise zo kuboneza urubyaro ku babyeyi ubu tukaba tugeze ku kigero cya 60% tuvuye kuri 49%".

Akomeza agira ati "Nk'akarere k'icyaro biradufasha mu kwegera ababyeyi kugirango babashe kumenya agaciro ko kumva mu gihe umuntu yabyaye abana bake icyo bifasha ku muryango, harimo kubona umwanya wo gukora bakiteza imbere".  

Mu murenge wa Mugombwa, ni hamwe mu hubatswe ivuriro ryo ku rwego rwisumbuye. Ababyeyi, bavuga ko baruhutse urugendo rusaga km 10 bakoraga bajya koboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu mu yindi mirenge.

Umwe ati "aho twabyariraga ni ku kigo nderabuzima cya hano i Mugombwa ntabwo bigeze baduha serivise zo kuboneza urubyaro twabaza amakuru bakatubwira ko icyo kigo kitemera gutanga serivise yo kuboneza urubyaro kuko ari ikigo cy'abihaye Imana, ni ibintu bitari byiza".  

Ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Ububiligi binyuze mu kigega cyabwo gishinzwe iterambere (Enabel), mu kubungabunga ubuzima bw'umubyeyi n'umwana aha mu karere ka Gisagara, muri poste de sante 47 zihari, eshanu muri zo umushinga "Barame"  wazongereye ubushobozi bwo gutanga serivisi.

Ibigo Nderabuzima nabyo, byashyizweho ibyumba bifasha abahuye n'ihohoterwa, hahugurwa n'ababikoramo ndetse havuguruwa aho ababyeyi babyarira mu bitaro bya Gakoma, ku bya Kibilizi, hanongerwa ibyuma bifasha abana bavukanye ikibazo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 May 20, 2024 - 16:16