
Gisagara: Bahatirwa kugaragaza ko bifashije kandi bakennye
May 5, 2025 - 07:54
Mu karere ka Gisagara, bamwe mu baturage bavuga ko bugarijwe n'ubukene n'inzara nyamara abayobozi bo mu nzego z'ibanze biganjemo ab'utugari n'imidugudu, mu gihe basuwe n'abayobozi bakuru bakabategeka kuvuga ko badashonje kandi buri rugo rufite inka.
kwamamaza
Mu mirenge y'aka karere irimo Save, Kigembe, Kibirizi n'iyindi, bamwe mu baturage bagaragaza ko bugarijwe n'inzara kandi ishobora kumara igihe bitewe n'ibihe by'ihinga bitagenze neza uko bikwiye imyaka irarumba.
Bemeza ko bashonje, n'inkunga zigenewe abatishoboye zaza zigahabwa abifashije, bikaniyongeraho ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze biganjemo ab'utugari n'ab'imidugudu, bababwira ko bagomba kugaragaza ko bifashije, badashonje, ari n'aborozi, mu gihe basuwe n'abayobozi bakuru.
Umwe ati "turashonje abakene, abakire barazana imfashanyo y'abakene bamara kuyizana ikarya abakire".
Undi ati "abayobozi bo hasi baratubwira ngo uzaza kukubaza ngo baguhaye inka uzavuge ko ufite inka ngo wayibonye ariko ukayiragiza, nanjye sinakwemera inka ntabonye".
Umuyobozi w'akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko abaturage nta mpungenge bakwiye kugira kuko hari imishinga migari izabateza imbere yatangiye no gushyirwa mu bikorwa ikaba imaze kugabanya ubukene ho 13.9%, initezweho gukura mu bukene ingo 10933. Ku cy'umuyobozi utegeka abaturage kuvuga ko bifashije cyangwa uhisha ubukene bw'abo ayobora, ngo biraciriritse.
Ati "cyaba ari igihombo gikomeye cyane kuba haba hari umeze gutyo, ubukire n'ubukene ntawe ushobora kubihisha kandi kuvuga ko ufite ikintu utagifite ntaho waba ujya nta nubwo byakumarana kabiri, ni ukunyura inzira y'ubusamo ariko itarambye kuko umutego wagushibukana, kuba umutarage akennye ntabwo ari icyaha cy'umuyobozi ahubwo aho wamusanze naho umugejeje ni hehe?"
Mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y'ingo mu Rwanda buherutse gutangazwa, akarere ka Gisagara, kaje ku mwanya wa kabiri mu turere dufite abaturage bakennye bangana n'ijanisha rya 44.2%.
Bamwe mu baturage b'aka karere bagasaba ko hakorwa ubugenzuzi bwihariye kuri ubu bukene bafite, kuko mu bibadindiza ngo biterwa n'abayobozi bakabavuganiye babeshya raporo z'imibereho y'abaturage, banahura n'umukuru w'igihugu, bakamugaragariza ibihabanye n'ukuri, bamugaragariza ko bakora neza.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


