
Gisagara: Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane no gusiragira mu manza
Feb 24, 2026 - 07:51
Abaturage batuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, basabwe kwirinda amakimbirane no kubana mu mahoro, bakarangwa n’umuco wo kunyura mu nzira y’ubwumvikane hatisunzwe inkiko, mu rwego rwo kwirinda gusiragira mu manza no gutakaza amafaranga.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho n'umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Ndora, hatangizwa icyumweru cyo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’urwego rw’Umuvunyi.
Yankurije Odette yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, kubana mu mahoro ndetse bakarangwa n'umuco wo kunyura mu nzira y'ubwumvikane hatisunzwe inkiko mu rwego rwo gukomeza kwirinda gusiragira mu manza ari na ko batakaza amafaranga.

Icyumweru cyo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa cyatangijwe hagamijwe gushishikariza abaturage kurushaho kwirinda ibikorwa by’akarengane n’ibyaha bya ruswa.
Nyuma yo gukangurirwa kurwanya akarenagne na ruswa, abaturage batangiye gutanga n’ibibazo bitakemuwe n’Izindi Nzego. Urwego rw' Umuvunyi rwatangaje ko muri rusange ku munsi wa mbere w'iyi gahunda, hakiriwe ibibazo by'abaturage 23, muri byo 10 bihita bikemuka, naho ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemukiramo.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


