Gisagara: Abaturage basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y’abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro

Ubuyobozi bw'Aka karere buravuga ko abaturage bakwiye kugira urukundo rutari urwo kwikunda gusa, ahubwo rukunda n'abandi barimo n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, bakagaragaza ahakiri imibiri y’abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ibi byagarutsweho ubwo itorero rya ADEPR Paruwasi ya SAVE, ryibukaga ku nshuro ya 30 abari abakristo, abavugabutumwa n'abadiyakoni bishwe muri jenoside yakorewe batutsi 1994.

kwamamaza

Kwibuka mu itorero rya ADEPR Paruwasi Save byaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994, hatambutswa ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo, hamwe n'ikiganiro ku mateka y'u Rwanda, aho amadini n'amatorero ari amwe mu yo Leta ya Habyarimana yifashishije mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu buhamya, uwarokotse jenoside yagaragaje ko bamwe mu bamwiciye umuryango bari abakiristo bagenzi be.

Yagize ati: “nari ku gasozi ku Rusenyi nuko nzamuka njya ruguru kwa Databukwe, babazamuye mbareba, kumbi bagiye kubica! Imihoro, amafuni...nuko ngiye kubona mbona hakurya yacu batangiye gutwika. Narimfite inka ifite amezi, bayikuye mu nzu ndeba, bahita bahatwika mpagaze aho.”

Abakiristo b'itorero rya ADEPR Paruwasi ya Save bavuga ko bari gutera intambwe nziza mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, isanamitima no komorana ibikomere, cyane ko bibutse ku nshuro ya 3, mu gihe igihugu ari ku nshuro ya 30.

Umukirisitu umwe yagize ati: “njyewe iyo ndoye mbona ikibazo cy’ubuyobozi bw’itorero ryacu; bumvaga nk’itorero dukwiye gusenga gusa. Ariko ibikorwa nk’ibyo ntibumve ko nabyo byagira akandi kamaro mu kubaka abakirisitu bazima. Cyane cyane ko harimo n’abakomeretse bakumva bakubakwa n’amasengesho gusa, mugihe no kwibuka ari bimwe mu byakubaka abakirisitu ba ADEPR kongera kwiyubaka.”

Umushumba w'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Cyarwa wari uhagarariye Uw'Ururembo rwa Huye, yasabye abitabiriye iki igikorwa kwigenzura nuko ibyabaye ntibizongere, kuko bigayitse kuba bamwe mu banyetorero baragize uruhare muri jenoside.

Nk'i Nyamagabe, abakirisito banishe uwari umushumba wabo n'umuryango we babasanze ku rusengero.

Ndetse Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, HABINEZA Jean Paul, yavuze ko bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo basoma muri Bibiliya, aho isaba kugira urukundo.

Ati: “ni urugendera kuri Bibiliya kuko iyo urebye amategeko y’Imana usangamo itegeko ribuza abantu kwica. Bishishikariza abantu urukundo cyane kuko itegeko rikomeye muy’Imana rireba abantu ni ugukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe. Baba hafi abayirokotse ariko kandi banagaragaza bakanatanga amakuru kuri bariya bose bayikoze ndetse banagaragaza ahari imibiri itarabonywe n’abarokotse mu miryango yabo kugira ngo abo bantu bashyingurwe mu cyubahiro.”

Mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya SAVE, abamaze kumenyakana bibukwa  kugeza ubu ni 20. Kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi, babijyanishije no koroza inka umwe mu barokotse jenoside, mu rwego rwo ku mufasha gusubirana igicaniro, nyuma yaho inka yari afite zisahuriwe mu 1994.

@ RUKUNDO Emmanuel / Isango Star-Gisagara.

 May 22, 2024 - 14:07