Gisagara: Abarangiza kwiga mu masomo y’imyuga bashyiriweho uburyo bwa ‘Kuremera Program’ ibafasha kwihangira imirimo.

Abarangiza kwiga mu masomo y’imyuga barasaba ko bajya bafashwa kubona ibikoresho batangiriraho mu guhanga imirimo. Bavuga ko baba bafite ubumenyi ariko bukabapfira ubusa bitewe no kubura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize. Ubuyobozi buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko bwabashyiriyeho gahunda zirimo iyitwa “KUREMERA Program” ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

kwamamaza

Ni ibisanzwe ko umunyeshuri wese urangije kwiga amasomo ye aba ari mu byishimo. Ariko nanone bigatera agahinda kurangiza ayo masomo ukabura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo wize.

Ibi ni nako bimeze ku bize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro atangwa mu gihe gito.

Bamwe muri bo b’i Gisagara mu Murenge wa Save, bavuga ko iyo batekereje ubumenyi bafite bakabuhuza n’ubushobozi bwo kubukoresha bashyira mu bikorwa ibyo bize basanga bigoye.

Bifuza ko bajya bahabwa n’ibikoresho bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ntangiriro.

Mu kiganiro bagiranye na Rukundo Emmanuel;umunyamakuru w’Isango Star ukorera mu Majyepfo y’igihugu, umwe yagize ati: “ubumenyi turabufite ariko imbogamizi zihari ni ibikoresho kuko ntabyo ducyuye. Tugize amahirwe bakabiduha, cyangwa bakadushyira muri koperative tukajya ahantu hamwe, bakabidushyira baba bakoze.”

Undi ati: “Nishimiye ko ngiye kubona impamyabushobozi kugira ngo aho nzagera bazampe akazi nkayikoresha. Cyangwa nanjye nkikorera ariko bisaba ubushobozi! Keretse mbonye umuterankunga, cyangwa tukabona uko badufasha, ibyo byo birakunda, ariko ikibazo ni igishoro.”

“ icyifuzo dufite ni uko baduha ibikoresho cyangwa bakadushyira muri koperative, bakaduhuriza hamwe, tukabasha kuba hari icyo natwe twakwigezaho, nkuko twabyize tukiteza imbere.”

Nubwo bimeze bityo ariko, HABINEZA Jean Paul; umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko bashyiriyeho gahunda zirimo iyitwa “KUREMERA Program” ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Yagize ati: “iyo dufite abaturage beza natwe biratworohera mu iterambere, niyo mpamvu iyo bagiye barangiza tubaha imashini bakazikoresha. Hari na gahunda tugira yitwa ‘kuremera program’ iba mu rubyiruko, aho dutoranya byibuze urubyiruko muri buri Murenge, bakeya bashoboka, tugenda dufata abana 10 muri buri Murenge noneho buri wese tukamuha ibihumbi 300.”

“ mu ngengo y’imari iri imbere turashaka no kuzafata abana bagera kuri 20, ariko kandi duhera muri aba bafite umwuga, afite certificate, afite icyo abasha gukora ariko ntarabona ubushobozi. Turayamuka, ndetse akaba ari amafaranga atishyurwa.”

Anavuga kandi ko“ hari n’indi gahunda isanzwe y’inguzanyo za VUP, naho umuntu tumuguriza mafaranga ibihumbi 100, akagenda yishyura atanga inyungu ya 2% yonyine, ni gahunda nziza ya leta.”

Abarangiza kwiga mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihe gito[ short courses] bavuga ko mu gihe baba bashyize mu bikorwa ibyo bize uko biri bitezweho kugira uruhare mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, nkuko biri mu cyerekezo cy’igihugu cy’imyaka irindwi, kizarangira umwaka utaha w’2024.

 May 22, 2023 - 10:57