Gikondo - Kigarama: Ruhurura yatinze kubakwa iri gutwara abaturage ubuzima

Abaturiye ruhurura mu mudugudu wa Byimana mu murenge wa Kigarama, baragaragaza ko babangamiwe n’uko itari kubakwa bigatuma bayigwamo ndetse bamwe ikabatwara ubuzima nyamara hari abari bayituriye basenyewe babwirwa ko igiye kubakwa. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hatangiye gahunda yo kuvugurura ibikorwaremezo bitandukanye muri uyu mujyi ari naho za ruhurura ziteje inkeke abazituriye zatangiye gukorwa.

kwamamaza

Iyi ruhurura iherereye mu mudugudu wa Byimana, mu kagari ka Kigarama mu karere ka Kicukiro, ngo hashize igihe kirenga umwaka abari bayituriye basenyewe babwirwa ko igiye gusanwa gusa ngo kugeza ubu ntarakorwa ndetse ikomeje gutenguka ibikomeje guhangayikisha abatuye muri uyu mudugudu kuko hari abagwamo ndetse n’abahaburiye ubuzima.

Umwe ati "iyi ruhurura hapfiriyemo umuntu, hari n'undi mugabo nawe waguyemo ahita apfa, turasaba ko twayikorerwa, iyo tujya kuvoma ikiraro kigenda kinyeganyega gishobora kunyeganyega kigahita kiguturamo".  

Undi ati "uko bwije nuko bukenye niko igenda itenguka, niba iri gutenguka imvura itagwa ubu nigwa bizagenda gute?"  

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali, Madamu Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Isango Star ko hari gahunda yo kuvugurura ibikorwaremezo bitandukanye harimo na za ruhurura, asaba abaturiye iyi ruhurura ko bakimuka aho bishoboka abizeza ko imirimo yo kuyisana iri hafi gusubukurwa.

Ati "mu mujyi wa Kigali turimo gukora ibishoboka byose kugirango izi ruhurua zisanwe kandi turimo gukora ibishoboka byose kugirango dukomeze guhindura Kigali umujyi mwiza ariko mu guhindura Kigali umujyi mwiza utubereye twese tugahera ku bintu byose bishyira ubuzima bw'abantu mukaga tukagerageza kubitunganya, ruhurura ziri mu bintu byihutirwa ahubwo icyo twabasaba nuko mugihe ibikorwa bitarongera gusubukurwa bagerageza kwigengesera barinde ubuzima bwabo n'ubw'ababo kugirango hatagira ubuzima bw'umuntu twaburira hafi ya ruhurura, niba bishoboka umuntu akabona ashobora kuhimuka ahimuke kandi mugihe urimo gukodesha inzu nibishoboka ntujye gukodesha ahantu ubona hashyira ubuzima bwawe mukaga".     

Abaturiye iyi ruhurura yo mu Byimana, bavuga ko iyi ruhurura imaze guhitana abarenga batatu kandi ari kenshi bagiye basaba ubufasha bw’uko yasanwa. Kugeza ubu bakaba bifuza ko byakihutishwa.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 2, 2024 - 08:57