Gicumbi:Abakoresha isoko rya Karambi babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange.

Abakorera n’abarema isoko rya Karambi riherereye mu murenge wa Rushaki baravuga ko babangamiwe nuko ritagira ubwiherero rusange. bavuga ko ibyo bituma hari bamwe bahitamo kwiherera mu bisambu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukora ibishoboka hakaboneka ubwiherero rusange.

kwamamaza

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga mu isoko rya karambi  riherereye mu murenge wa Rushaki ho mu karere ka Gicumbi, yatangaje ko yahahuriye n’umusaza Feniyasi waruvuye gushaka aho yikiranurira n’umubiri.

Gusa icyo si ikibazo cya Feniyasi wenyine kuko agihuriye n’abarema iri soko bose bavuga ko nta bwiherero rusange rigira.

Umwe yagize ati: “Njyewe ni ukujya epfo iriya mu cyayi! Ni ukujya kwihererayo, nonese najya hehe?”

Uyu muturage avuga ko nta bwoba aba afite ko yahurira mu cyayi n’igisimba, ati: “none se kikurumye[igisimba] ko nawe uba ukubwe, wabyihanganira.”

Undi ati: “Umwe ajya mu bihuru nka hariya mu bishyimbo hari abajyamo ugasanga bahahinduye umwanda cyane, no mu cyayi usanga ni uko!Icyo gihe ugenda unakebaguza ugononwa ariko si wowe urota uvuyeyo.”

“isoko nta musarane rifite, ubwo iyo bibaye ureba aho ujya kwiherera, wareba aba baturage bose…ni ukujya mu gisambu none se wajya hehe? Inzoka nayo yakuruma kuko nayo iba iri mu kinani gutyo!”

 Aba baturage bavuga ko uretse kuba kutagira umusarani kw’iri soko biteza umwanda mur’ako gace, hari n’abavuga ko bigora benshi kurirema bitewe n’izo mpamvu. Basaba ko inzego bireba zabafasha hagashirwa ubwiherero rusange.

Umwe ati: “Uhasanga ibisazi…mbese ahantu hose haba hari utwatsi dushishe haba hari umwanda…”

Undi ati: “mudufashe turebe ko batubakwira ubwiherero.”

Icyakora Nzabonimpa Emmanuel; umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko ku bufatanye n’abafanyabikorwa bagiye kugeza ubwiherero rusange aho butaragera harimo n’aha karambi.

Yagize ati: “ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bazashyira ahantu hahurirwa n’abantu benshi bagashyiraho ubwiherero rusange [public toilet] aho abantu bashobora gukemurira ikibazo igihe bagifite. Mu mujyi zirimo, haba hariya ku isoko ndetse hari n’izindi santere turi gutekereza...cyane cyane ku mihanda."

"Haribyo nk’Akarere kazakora bijyanye n’ubushobozi buremereye bukenewe ariko aho ngaho za Karambi n’ahandi... n’abacuruzi bahatuye bashobora gutegura uwo mushinga tukabashyigikira kugira ngo ubaganye nawe abateze imbere.”

Iri soko rya karambi riherereye mu  murenge wa Rushaki rirema ku wa gatatu no ku cyumweru, ni ukuvuga ko rirema kabiri mu cyumweru.

Mu kigereranyo ku munsi w’isoko rishobora kuba riremwa n’abagera mu bihumbi 2, rikaba rizamo abaturutse hirya no hino muri aka karere ka Gicumbi ndetse n’abaturuka mu karere ka Nyagatare.

@Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Gicumbi.

 Jan 13, 2023 - 12:08