
Gicumbi: Green Party yijeje abaturage uruganda rutunganya amata
Jul 11, 2024 - 07:48
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, Dr. Frank Habineza umukandida Perezida asaba abanyagicumbi kumutora nawe akazabageza ku iterambere harimo kububakira inganda zitunganya amata, no gukemura ikibazo cy’abaturage babujijwe gukoresha ubutaka bwabo babwirwa ko bazimurwa.
kwamamaza
Ubwo ishyaka Green Party ryimamarizaga mu karere ka Gicumbi, umukanida waryo ku mwanya wa Perezida Dr. Frank Habineza, yagarutse kubyo bavugiye abanyarwanda ubwo bari mu nteko ishinga amategeko mu gihe cy’imyaka itandatu bikagerwaho, avuga ko azafasha aborozi b’i Gicumbi kubona uruganda rutunganya amata, n’ikibazo cy’abaturage babujijwe gukoresha ubutaka bwabo kuko babwiwe ko bazimurwa.
Ati "ndabizi inaha ko muri aborozi n'abahinzi, bambwiye ko mufite umukamo mwinshi w'amata ariko nta kusanyirizo ry'amata rifatika mufite, ndagirango mbizeze ko biri muri gahunda yacu ko habaho uruganda rutunganya ibikomoka ku mata, tuzi ko uruganda ruri Nyagatare ariko harimo urugendo, mushobora kuyatunganya mukayashyira mu mapaki meza akajya ahandi mwamaze kubonamo n'akazi, akajya i Kigali byibura namwe mufiteho icyo mubona".

"Tuzi ko hari abandi baturage bafite ibibazo byuko babujijwe kugira ibyo bakorera mu butaka bwabo, mu mirima yabo imyaka ikaba imaze kuba 4 nta gikorwa gihari, turumva ko ibi bintu bigomba kuvugururwa bigakorwa neza niba gahunda ihari ikajya ikorerwa ku gihe".
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bavuze ko bishimiye kuba Green Party yababwiye ko izabubakira inganda zitunganya amata, kuko amata yagurwaga ku mafaranga make kandi ntabyazwe umusaruro.

Umwe ati "njye ngomba kumutora ijana ku ijana ntabindi, nzamutora bitewe nibyo bintu byiza agiye kutugezaho".
Undi ati "ku cy'umukamo w'amata akatwubakira uruganda ino aha, nabikora bizaba ari byiza cyane, tuzamutora".
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, rifite umukandida Perezida ariwe Dr. Frank Habineza ndetse n'abakandida 50 ku mwanya w'Abadepite.
Inkuru ya Vestine Umurwa / Isango Star Gicumbi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


