
Gicumbi: Abaturage bahangayikishijwe n'abajura biba ku manywa na nijoro
May 29, 2024 - 10:10
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Byumba akagari ka Gisuna mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ubujura bukabije, aho abajura bapfumura inzu ku manywa mu gihe abantu bagiye ku mirimo ndetse ngo hari n’abitwikira ijoro bakinjira mu nzu abantu basinziriye bakiba ibikoresho byo mu nzu.
kwamamaza
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi mu kagari ka Gisuna bahangayikishijwe n’ubujura bukabije kuko babiba yaba kumanywa ndetse na nijoro.
Umukecuru umwe ati "naraje mvuye gukora mundinganire nsanga inzu bakubise urugi barutura imbere, nsanga inzu yose irarangaye, ibintu byose munzu barajagajaze, ntabwo arinjye njyenyine, hari umuturanyi wanjye baherutse kumutera saa saba z'ijoro bapfumura inzu kuri salon bakuramo amatafari 3 barinjira bamusanga mucyumba aryamye n'umudamu n'abana".
Undi mukecuru ati "baje kunyiba ntahari bamena urugi, batwaye ibyo nsasa, batwara imyenda yanjye n'iy'umwana".
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo butangaza ko ikibazo cy’ubujura ntacyo bakibona kubera ingamba bashyizeho nkuko bivugwa n’umuyobozi w’akarere Nzabonimpa Emmanuel.
Ati "hari aho twagiye tubona ibikorwa by'ubujura byagiye biba, ariko mu ngamba zafashwe ni izo gukora irondo mu buryo bunoze aho bishoboka hashyirwe irondo ry'umwuga, aho bidashoboka bitewe nuko abaturage batuye hakorwe irondo risanzwe, ikindi ni ukureba abo dushobora gukeka bashobora kujya mu bikorwa nk'ibyo bakigishwa".
Nubwo umuyobozi w’akarere yemeza ko nta bujura bakibona umukuru w’umudugudu wa Rebero umwe muyigize akagari ka Gisuna, Bajeneza Leonard, we yemeza ko koko abajura barimo kumena inzu z’abaturage mu gihe bagiye gushakisha imibereho, kandi bigoye gushyiraho irondo ricunga umutekano kumanywa.
Ati "abantu basigaye bamena inzu kumanwa, bari kureba abantu bagiye mu mirima bakinjira munzu bagakuramo ibintu, tugomba gukaza amarondo nka nijoro ariko kumanwa ntabwo wapfa kubona abantu bakora amarondo yo kumanwa, ntabwo byaba byoroshye".
Hagamijwe kwicungira umutekano abaturage barasabwa gutanga amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kuko bizatuma abakekwaho ingeso z’ubujura bafatwa bagahanwa.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Gicumbi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


