
Gicumbi: Ababyeyi bishimiye icyumba cyo guheramo abana amata bashyiriweho
Jul 16, 2024 - 08:05
Ku munsi w’amatora ya Perezida wa Republika n’Abadepite abaturage bo mu karere ka Gicumbi bazindukiye mu matora barishimira ko bihitiyemo uwo bashaka ko azabayobora mu myaka itanu iri imbere, ababyeyi bo bashyiriweho umwihariko w’icyumba cy’aho ababyeyi baryamisha abana bakabaha n’amata, bishimiye ko babatekerejeho cyane naho abageze mu zabukuru bo bakavuga ko amatora y’uyu mwaka atandukanye n’ayandi kuko umuntu yihitiragamo uwo ashaka.
kwamamaza
Ubwo bamwe mu baturage basozaga gutora Perezida wa Republika n’Abadepite bagaragaje ko bishimiye cyane kuba batoye cyane ko kuri site zimwe zo mu karere ka Gicumbi ababyeyi bafite abana bo bari bashyiriweho umwihariho w’icyumba baheramo abana amata.
Umwe ati "ibi bintu byadushimishije, hari ukuntu umuntu ava mu rugo nta gikoma anyweye, nta mata anyweye ariko ibintu byabaye byiza, umwana yanyweye amata, abana nta nzara bagize".
Kurundi ruhande abaje gutora bageze mu zabukuru bavuze ko bishimira amatora nk'aya aho umuntu yihitiramo kubushake uwo yifuza gutora.

Umwe ati "ibyishimo mfite nuko amatora yatangiriye igihe , wagendaga ntawe ukwereka ngo ibi nibi, byagenze neza".
Undi ati "amatora ya kera basaga naho badutoresha ku gitugu, ubu turagenda tugatora uwo twishakiye, turishimye cyane turanezerewe".
Mu karere ka Gicumbi hari site z’amatora 111 ziri mu mirenge 21 igize aka karere.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Gicumbi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


