Gerayo Amahoro: Impanuka 13-15 ziba ku munsi ziterwa na moto

Kuri uyu wa 3, ku bufatanye n’inzego zitandukanye Abamotari bose bakorera mu mujyi wa Kigali bibukijwe amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda mu bukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kugabanya impanuka zibera mu muhanda ahanini ziterwa nabo.

kwamamaza

Kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo niho hateraniye abakora umwuga w’Ubumotari bose mu mu mujyi wa Kigali, aho inzego za Leta nka Polisi y’igihugu, ikigo ngenzuramikorere RURA, hamwe n’umujyi wa Kigali bibukije aba bamotari ko bagomba kwitwara neza mu muhanda bubahiriza amategeko uko yakabaye.

CP Vincent Sano Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa nibyo agarukaho.

Yagize ati “igihugu ntabwo cyifuza n’umwe wakomereka cyangwa se wapfa ariko imibare dufite muri Polisi yerekana ko hagati y’impanuka 13 na 15 buri munsi ziraba kandi zakozwe na moto, muri izo mpanuka harimo umubare w’abapfa batari munsi ya 4, izi mpanuka zituruka gukoresha ubushishozi buke”.  

Ninabyo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yibukije Abamotari ko bakora umurimo ukomeye kandi w’ingirakamaro bityo bakwiye kuwusigasira batibagiwe n’ubuzima bw’abandi bantu baba abo batwaye n’abandi bakoresha umuhanda.

Yagize ati “hari aho tumaze kugenda tudohoka, turadohoka ari moto ikangirika ari uyitwaye nuwo atwaye rimwe na rimwe tugatakaza abantu bakabigwamo, babandi baza bagufitiye icyizere icyo cyizere kigume kiri hejuru, ntabwo twabigeraho tudakoze umutekano wo mu muhanda, nituwukora nabi turatakaza icyizere, uyu ni umwuga dushaka kugira utere imbere neza kurushaho”.  

Mu mategeko yibukijwe abamotari bayingayinga ibihumbi 20 bakorera mu mujyi wa Kigali, arimo ayo kubahiriza imirongo y’abanyamaguru bambukiramo izwi nka zebra crossing kugendera mu gice cy’iburyo mu kunyuranaho bagakoresha ibumoso ndetse no gucana amatara igihe bari mu muhanda ibyo Polisi yavuze ko abazajya bafatwa banyuranyije n’ayo mategeko bazajya bacibwa amande hagati y’ibihumbi 10 na 20. by’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 17, 2023 - 07:52