Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage kunyurwa n’imyanzuro ifatwa ku bibazo byabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arasaba abanyarwanda kujya banyurwa n’imyanzuro ifatwa ku bibazo byabo mu nzego z’ibegereye bidasabye kujya mu nzego nkuru z’igihugu. ni nyuma yaho hari abo mu turere twa Gatsibo, Ruhango, Musanze na Rwamagana bagejeje ibibazo byabo ku badepite, nyuma yo kuganira n’abayobozi b’utu turere, Abadepite bagasanga abaturage barakemuriwe ibibazo ahubwo ntibanyurwe.

kwamamaza

Mu gukurikirana ibibazo bashyikirijwe n’abaturage babereye intumwa kuri guverinoma y’u Rwanda, abadepite bagize komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije baganiriye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abayobozi b’uturere twa Rwamagana, Musanze, Gatsibo na Ruhango ku bibazo by’abaturage bavuga ko barenganyijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Ni ibibazo bashikirijwe n’abaturage, bishingiye ku butaka n’imiturire bikirengagizwa.

Urugero ni umuturage witwa HABIMANA Jean Baptiste uvuga ko yarenganyijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango akimwa ubufasha bugahabwa abasenyewe n’ibiza, ndetse n’uburenganzira bwo gusana inzu ye.

Icyakora mu gusesengura iki kibazo, HABARUREMA Valens; umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yabwiye abadepite ko iki kibazo bagerageje kugikemura ndetse na HABIMANA yari yemeye ko cyakemutse.

Meya HABARUREMA, yagize ati: “Barongera basesengura ziriya nyandiko, n’aha turazifite, zerekana icyangombwa yahawe cyo gusana n’icyo yagombaga gukora, n’icyo abujijwe gukora. Yemera rero ko yakoze ibyo yabujijwe gukora, abisabira imbabazi kandi yemera ko ari umuturage ugarutse mu rugo, ko nta kibazo agomba kugirana n’ubuyobozi.”

Ibi byatumye abadepite biyemeza guhamagara HABIMANA Jean Baptiste ku murongo wa telephone ariko basanga harimo kubarimanganya.

Umudepite yagize ati: “Ubu dufashe ko ikibazo atakigifite. Ubu njyewe nari ntekereje ko tuba dufite nimero y’umuntu kugira ngo dusoze ikintu, dushyireho akadomo. Mumuhamagare aha ngaha, uranguruye, twese twumva.”

Habimana yahamagaye ndetse abazwa ibijyanye n’ikibazo cye, ariko mu buryo bugoranye ikibazo afite nticyumvikana. Gusa abadepite bahise basaba ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatanga dosiye zose zijyanye n’imikirize y’iki kibazo.

Ati: “Dosiye zose zijyanye n’ikibazo cye muziduhe kuri email, tuzabone uko tubikurikirana neza.”

Abaturage ntibanyurwa!

Ku ruhande rw’akarere ka Gatsibo, Mayor GASANA Richard, avuga ko ikibazo cy’umuturage w’aka karere uburana ubutaka cyari cyarakemuwe ndetse neza, ahubwo ikibazo ari icyo kutanyurwa kwa bamwe mu baturage.

Yagize ati: “Ni ikibazo twatangiye guha umurongo nk’akarere muri 2014, 2015, 2016 tumuha igisubizo, 2019 tumuha igisubizo ariko ajya no ku ntara,  2017 intara nayo iramusubiza…”

Ibindi bibazo abadepite baganiriyeho n’abayobozi b’uturere ndetse na MINALOC ni icya MUJAWAMARIYA Jacqueline usaba uturere twa Rwamagana na Musanze guhabwa ubutaka bwo guturaho kuko isambu yabo gakondo bayambuwe hakoreshejwe amanyanga.

Hari ikibazo kandi cya  UWIGIZE Hassan wo mu Karere ka Gatsibo,uvuga ko mu 1997, mu isambu yabo hubatswe amazu ya sitasiyo ya Polisi ya Gatsibo, bigakorwa nta ngurane bahawe.

Ibi bibazo byose byasuzumwe maze abadepite basanga baragiye babeshwa na rubanda. Ibi bigaragara ko basabwa kugira ubushishozi mu kwakira ibibazo bashyikirizwa.

Ku rundi ruhande, Eng. Jean Claude MUSABYIMANA, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko bisaba gukomeza kwigisha abaturage kunyurwa n’imikirize y’ibibazo byabo hatabayeho gukomeza kugora inzego kuko ari henshi bigaragara.

Yagize ati: “Tujya duhura nabyo henshi, hari n’ibijya mu nkiko, imyanzuro igafatwa ntanyurwe akajurira, bigakomeza hirya no hino. Ibyo duhura nabyo buri munsi, ntabwo ari ibi gusa, ariko ni inshingano zacu kwakira ibibazo abaturage bafite, kubasobanurira. Ndetse tukanasobanurira abantu muri rusange ngo umuntu uziko yasaranganyije nyabuneka mudufashe tubyumve kuko ni umurongo igihugu cyafashe, ni processus yemewe n’amategeko no mu itegeko ry’ubutaka. Rero nta mpamvu umuntu yirirwa ajya kubijyana mu zindi nzego ngo nibabisubize inyuma, ntabwo bishoboka.”

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 May 19, 2023 - 07:20